Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije umusore w’imyaka 23 uregwa gusambanya umwana w’imyaka itatu.
Uyu musore wo mu karere ka Gisagara araburana ubujurire ku gihano yakatiwe cyo gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho bikekwa ko icyaha yagikoreye mu karere ka Nyanza
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwaburanishije ubujurire umusore witwa Habimana Pacifique alias Kadogo w’imyaka 23 uregwa gusambanya umwana w’imyaka itatu.
Pacifique alias Kadogo afungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nka Mpanga,yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu.
Pacifique alias Kadogo mu rukiko yavuze amagambo macye ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga maze ahita aha ijambo umwunganizi we ariwe Me Nyirambarushimana Veneranda.
Me Veneranda yavuze ko urukiko rwashingiye ku buhamya bwatanzwe n’umugore aho ubwo buhamya bushinja umukiriya we.
Me Veneranda akavuga ko uwo mugore yagiye asaba Pacifique alias Kadogo ko baryamana mu bihe bitandukanye maze Kadogo arabyanga.
Me Veneranda yavuze ko uwo mugore yabwiye Kadogo ko azamushyira ahantu atazikura.
Urukiko rwabajije Kadogo ikimenyetso cyuko uwo mugore umushinja yaba yaramubwiye ko azamushyira aho atazikura, Kadogo nawe ati”Narikumwe n’abantu( abavuga mu mazina)”
Raporo ya muganga ivuga ko uwo mwana yari afite udukomere ku gitsina.
Me Veneranda akavuga ko abana bo mu cyaro bashobora no kumara ibyumweru bibiri batozwa bityo umwana kuba yagira udukomere ku gitsina nta gishya kuko uwo mwana yahashima utwo dukomere tukazaho.
Me Veneranda ati”Nyakubahwa Perezida w’iburanisha uziko mu cyaro hari n’abana badacibwa inzara ku buryo kwikomeretsa ku gitsina byoroshye kuko yahishima.”
Me Veneranda yakomeje abwira urukiko ko umukiriya agifatwa mu mwaka wa 2020 yasabye ko bajya ku mupima ariko inzego zibishinzwe ntizabikora.
Me Veranda ati”Niba batarapimye Kadogo ni iki kigaragaza ko ari we wamusambanyije?”
Me Veneranda yasoje asaba urukiko kugira umwere umukiriya we igihano cya burundu yakatiwe kikazavaho.
Ubushinjacyaha buravuga ko kuba Kadogo avuga ko uriya mugore watanze ubuhamya bumushinja ko yashatse ko basambana akabyanga ari uburyo bwo gusebanya.
Uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko kuva Kadogo yatangira kuburana atari yarigeze avuga abantu bumvise ko uriya mugore yigeze amubwira ko azamushyira aho atazikura.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati“Ibyo abivugiye aha gusa ntahandi yigeze avuga abo bantu birashoboka ko yabwiye imiryango ye ngo nibabazwa bazemera ko bumvise uriya mugore abwira Kadogo ko azashyirwa aho atazikura.”
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kadogo yasanzwe arikumwe n’uwo mwana munsi y’umuringoti ari kwambika uwo mwana ikabutura, uwo mugore wamubonye mbere afata Kadogo ari nako avuza indura maze Kadogo aramwishikuza ariruka ata imfunguzo zaho yakoraga.
Urukiko rwabajije ubushinjacyaha aho izo mfunguzo ziri, maze uhagarariye ubushinjacyaha ati”Zahawe Sebuja wa Kadogo kuko zari ize.”
Ubushinjacyaha buvuga ko udukomere twasanzwe ku mwana twatewe ni uko yari yasambanyijwe na Kadogo.
Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira urukiko ko umwana yajyanwe kwa muganga kuko yasambanyijwe kandi banagezeyo basanga nta zindi ndwara afite ndetse nizo zikomoka ku mwanda uregwa avuga uwo mwana ntazo yarafite.
Ubushinjacyaha buravuga ko akenshi umuntu ukekwaho gusambanya umwana apimwa iyo hari izindi ndwara yamuteye none ntazo uwo mwana yarafite.
Uhagarariye ubushinjacyaha yasoje agira ati”Nta mpamvu n’imwe yatuma Habimana Pacifique alias Kadogo igihano yahawe cya burundu kivaho.”
Habimana Pacifique alias Kadogo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2020 afatirwa mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ari naho yakoraga gusa iwabo ni mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara. ari kuburana ubujurire ku gihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa tariki ya 23 Mutarama 2025.