Umusore wo muri Gisagara watanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere mu nama y’umushyikirano yabaye indirimbo kubwo kuba ibyo yavuze bivugwa ko ari ukubeshya.

Umusore witwa Munyankindi Abraham wo mu karere ka Gisagara ubwo yatangaga ubuhamya mu nama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 gashyantare 2023 yatangaje ko ubwo yarangizaga kwiga kaminuza akamanuka iwabo muri Gisagara yashatse akazi yakuyemo amafranga ibihumbi 200frw maze aguramo inkoko 50 atangira ubworozi bw’inkoko.  Ese gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?

Yakomeje avuga ko nyuma leta yaje kumuha ibihumbi 300frw aza kuyongera kuyo yari asanganwe ahita agura izindi nkoko ziba 500, anavuga ko zamufashije mu bukire nyuma yo gukira  amafranga yakuragamo y’inyungu ayashora mu bucuruzi bwo kugura imyaka, kuri ubu akaba afite imodoka ye agendamo akaba yaranahaye abantu 9 akazi harimo n’abo yaguriye moto bakoresha batwara abagenzi, akaba afite n’abana yakuye ku muhanda.

Nyuma yo gukurikira ijambo rya Munyankindi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga kuri uyu musore bavuga ko ibyo yavuze ari ubwiyemezi cyangwa se hakaba hari uwamutumye kubivuga, cyane cyane bavuga ku kuntu ibihumbi 200frw yakoreye yahise avamo inkoko 50 bakibaza uburyo zabayeho nyuma haba mu kurya ndetse n’aho kuba. uyu musore yavuze ko kandi yifuza kuba mu bakire ba mbere mu Rwanda.

Bamwe mu bagiye basakaza amafoto y’uyu musore bakandikaho amagambo, umwe yagize ati “Ngo yabonye ibihumbi magana abiri ahita agura inkoko mirongo itanu! Ngaho nimuze mumbwire yarazizanye zirya iki, zirara he ko yose yari yayamaze?? Cyakoze ngo inkoko za GISAGARA zikuzwa numuyaga da.” Undi yagize ati “Nje kubitekerezaho nsanga uyu musore ndi umuyobozi namufunga akabanza akambwira ibyo ari kuvuga uwabimutumye, yadutuburiye.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved