Mu minsi yashize nibwo abanyamakuru KNC na Angel Mutabaruka bateruye ikiganiro ku basore n’inkumi bakoresha urubuga rwa Twitter kuri ubu rwitwa X, bavuga ko bamwe muri bo badakwiriye gutumirwa mu Manama kandi bagahabwa n’ijambo. Icyo gihe KNC na Mutabaruka bibazaga icyo abo basore n’abakobwa bakora, dore ko ngo bashobora kuba nta n’akazi bagira ari abashomeri.
Bamwe mu bakoresha urwo rubuga bavuzwe na KNC na Mutabaruka, hari ababivuzeho n’ubundi banyuze kuri urwo ruvuga bagaragaza ko batagakwiye kuvugwaho muri ubwo buryo. Umwe mu basore bakoresha uru rubuga kandi usa n’aho rwamuhiriye wiyise @Kemnique (Urinde wiyemera), yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko byamubabaje.
Yagize ati “Hari abagabo ejobundi bicaye bose biyogoshesheje bakora ikiganiro bababajwe n’ukuntu Agapeti, Umusore witunze, Urinde Wiyemera, No brainer (Bose bakoresha twitter nyine) n’andi mukoresha kuri social Media, batumirwa mu nama kandi bagahabwa ijambo, wowe ufite ikinyamakuru cyataye igihe bikakubabaza.”
Yakomeje agira ati “Uwo ni KNC na Angel Mutabaruka na wawundi uvuga barimo kumucecekesha nk’aho Atari umugabo. Mwatutse abanyarwanda ni uko ari twe turimo kubivugaho, umva ibintu byarahindutse nta muntu ucyumva radio keretse bamwe birirwa mu rugo kandi ntabwo mwebwe babareba hari TV zifite icyerekezo apana izo zanyu zikorera mu bishanga nabwo mwabonye muzihuguje abo mwakoranaga. Amahoro y’Imana mbabajwe n’abakozi ukoresha baragowe.”
Kubera ko uyu musore akurikirwa n’abantu benshi kuri uru rubuga, ibitekerezo byahise biba byinshi cyane, icyakora hafi ya byose byaje bimusubiza byunga kubyo KNC na Mutabaruka bavuze, kuko abenshi bagiye bamubwira ko ashobora kuba ababajwe n’ukuri yabwiwe ndetse n’ibyo bavuze koko bishobora kuba ari ukuri.
Uwitwa Olivier na Martin Musengimana bagize bati “Ujya wibuka umugani uvuga ngo iyo uteye ibuye mu bibwana ikibwejaguye nicyo uba uhamije? Iyaba wabyibukaga.” Munyamagana yagize ati “nonese niba wowe uzi ko ukora ibintu byawe neza wakwiturije? Cyangwa bakubise ahababaza?” uwitwa Kenzi yagize ati “Ubanza KNC yakoresheje ukuri kuryana kuko uyu mu miliyoneri ntagisinzira.”
Uwitwa Tool yabajije uyu musore aramutse abyutse bitunguranye agasanga konti ye ya twitter yasibwe, ati “Buriya uko biri kose Imana iruta Yesu, wayaze urata umwanya kuri Rwiyemezamirimo kandi utikura aho utereye, ushaka akazi, ugipfundikanya ubuzima koko? Wisara akariho karavugwa niba bitakureba wiba umuvugizi wabavuzwe. What if you wake up & find this account permanently suspended?”
Uwitwa Col Byarambabaje yabajije uyu musore impamvu ashaka kwemeza abantu ko Atari imburamukoro, yagize ati “Uko inkende yurira cyane igenda igaragaza ubwambure bwayo, wakwituriza niba uri imburamukoro ukabyimenyera kuki wagigiye ushaka kutwemeza ko utari imbura mukoro? umuntu nakwita imbwa uzakomeze, uwakabiri nayikwita uzabitekerezeho gato ariko uwagatatu nabivuga uzisuzume.”
Uwitwa Inzu y’ibitabo yabajije uyu musore impamvu yigereranya na KNC kandi we icyo atunze ari baje y’ubururu itangwa na Twitter gusa, ati “Sha iri ni igwingira ry’ubwonko, gute wigereranya n’umushoramari nka KNC wowe utunze blue tick gusa? Twitter yabagize nk’ibipurizo bapompye maze murabyimba koko.” Uwiyise Itonde Biryogo Ndayikurusha we yatanze igitekerezo agaragaza ko uru rubuga rwa Twitter hari ukuntu rwatumye bamwe biyumva ukundi kuntu, ati “Umutima urabyimba ukumva uri kubyiga impyiko, agashiha kakazamuka, ukajya ubona notification button buri mwanya iri kuba +20 ibyuya bikava mukwaha ugafata telephone ugahamagara amanigga yawe ngo wumve uko bimeze ko hari iyagutabara sometimes ugasanga byamaze kurenga igaruriro.”
Uwitwa Katungi Geofrey we yabwiye uyu musore ko ari gukora ibi ngo yamamare, kandi ushaka kugera kure wese abanza kubaha abagezeyo. Uwitwa Mo yagize ati “Uwakumva uvuga gutyo yagira ngo ufite office ukoreramo cyangwa adress, iyo umupfapfa acecetse abantu bagira ngo ni umunyabwenge ariko iyo afunguye akanwa ke birutwa niyo aza kubyihorera! Nitambukiraga.”
Icyakora kurundi ruhande, hari abagaragaje ko KNC ibyo yavuze bitari bikwiye, kubera ko mu gihugu nk’iki kirimo urubyiruko rwinshi rukishakisha, yagakwiye ahubwo kubatera inkunga avuga ko ababakurikira ku mbugankoranyambaga bakabafashije mu kwiteza imbere.
Uwiyise Mind hunter yagize ati “You’re right, ntabwo umuntu w’umupapa yakabaye aca intege urubyiruko rushakisha uburyo bwose ngo rubeho mu gihugu gifite unemployed youths numbers iri high, ahubwo yakabonye ko amazina akoreshwa kuri Twitter afasha mukugira abafollowers benshi bigatuma company muzifasha kumenyekana.” N’abandi.
Hari Abagabo ejo bundi bicaye Bose biyogoshesheje bakora ikiganiro bababajwe n'ukuntu Agapeti , umusore witunze , urinde wiyemera, no brainer n'andi mukoresha social media, batumirwa mu nama zikomeye bagahabwa ijambo, woe ufite ikinyamakuru cyataye igihe bikakubabaza😞
Uwo ni…
— Urinde Wiyemera? (@kemnique) August 4, 2023