Umusore w’imyaka 32 y’amavuko wari usanzwe ari umucuruzi wo mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, akagali ka Ryamanyoni umudugudu wa Ndorimana, yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu nzu iwe nyuma y’iminsi ibiri abaturage baramubuze bikekwa ko yiyahuye. Ibi byamenyekanye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023.
Abaturage batuye muri ako gace, bavuze ko bakomeje kumva radiyo ivuga cyane mu rugo rwa nyakwigendera kuva kuwa gatandatu, bigeze kuwa mbere batangira kwibaza impamvu atajya gucuruza bakomanze Babura ubakingurira, bishe idirishya bagwa ku murambo we amanitse mu mugozi.
Gashayija Benon, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umurambo wa nyakwigendera babonye wari umaze igihe bikekwa ko yiyahuye. Yagize ati “Uwo musore w’imyaka 32 y’amavuko yari umucuruzi w’amashuka n’ibindi bitandukanye, abaturage rero batubwiye ko kuwa gatandatu aribwo radiyo yatangiye kuvugira iwe, bigeze ejo batangira kwibaza impamvu atayigabanya cyangwa ngo abyuke ajye mu kazi.”
“Bahise bamukomangira baza kubura ubakingurira kuko yibanaga, bishe idirishya basanga amanitse mu mugozi, niko gukeka ko yiyahuye.” Gitifu yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.
Yavuze ko kandi bamenye ko se w’uyu musore na we yapfuye yiyahuye mu minsi yashize. Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, kandi bakanamenya amakuru y’abaturanyi babo umunsi ku munsi.