Umusore witwa Niyomugabo Emmanuel ariko aho akorera ubukarani bamwita munyeshuri yavuze ko avuka mu karere ka Kirehe,umurenge wa Gahara, akagari ka Murehe, yatangarije ISIMBI ko yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza muri kaminuza ya UR I Huye, akaba amaze igihe gito mu bukarani abifatanya no kwiga.
Ubwo yavugaga impamvu mu bintu byose byamwinjiriza amafranga, yavuze ko yabikoze kugura ngo arekere kugora umubyeyi we ariwe nyina umubyara, yagize ati “ ubundi nagiye gufata umwanzuro wo kuza mu bukarani kugira ngo ndeke kurushya mama wanjye, kuko naje kwiga ino aha ngaha na mushiki wanjye agiye kwiga muri kaminuza I Busogo, rero mbona ko gushaka aho nkura amafranga aribyo byamfasha.”
Uyu musore yakomeje avuga ko ibi byose ahanini byatewe n’uko mama wabo ariwe ufite inshingano nyinshi, dore ko papa we batabana nk’udafite inshingano zo kubitaho, kandi we na mushiki we mama wabo ukora ubuhinzi mu buzima busanzwe akaba ariwe wabarihiye amashuri ikirenze ibyo bakaba barize mu bigo babamo kuva mu mashuri yisumbuye muwa mbere kugeza barangije.
Abantu babonye ubuhamya bw’uyu musore bamwifurije amahirwe masa no gutera imbere, bamubwira ko azagera kuri byinshi nyuma y’uko ibyo we abasha gukora hari abahora bifotoza bavuga ko batwitse ariko ari abashomeri bakanatinya kuba babikora.