Muri Tunisia, umusore yabenze umugeni we bageze ku ruhimbi muri Kiliziya bagiye gusezerana, arigendera nyuma y’uko nyina w’uwo musore anenze umugeni, avuga ko ari mugufi cyane ndetse ko ari mubi ku buryo ataberanye n’umuhungu we.
Ikinyamakuru Latintimes cyanditse ko uwo mubyeyi, yari yarabonye amafoto gusa y’uwo wari ugiye kuba umukazana we witwa Lamia Al-Labawi, ariko ngo ntiyigeze amubona amaso ku maso.
Nyuma y’uko uwo mubyeyi abonye uwo mugeni amaso ku yandi ku munsi nyirizina w’ubukwe, byahise bimunanira kwihangana, atangira kwitonganya avuga ko adashobora kumwemera nk’umukazana we, akurikije uko amubona, kuko agaragara nabi.
Yahise atangira kuvuga ko abona Lamia ari mugufi cyane, kandi ko nta bwiza buhagije afite bwagombye kuba bukurura umuhungu we, asaba uwo muhungu we guhita ahagarika gahunda yo gusezerana na we ako kanya.
Uwo musore yagaragaye yihanagura amarira mu maso akoresheje igitambaro, mu gihe umugeni yari amuhagaze iruhande, arimo amwenyura nk’umuntu wishimiye ko agiye gusezerana n’umukunzi we bari bamaze imyaka ine yose bakundana.
Icyatunguye bamwe mu bari batashye ubukwe ni uko uwo musore yafashe uruhande rwa Nyina, ahagarika ibyo gusezerana n’umukobwa yakunze, birangira asohotse aragenda, ajyana na nyina, umugeni asigara wenyine.
Lamia yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa, avuga ko ababajwe n’amafaranga menshi yashyize mu myiteguro y’ubwo bukwe bupfuye ku munsi nyirizina, na cyane ko ari imfubyi ibyinshi yabyifashaga wenyine.
Yavuze ko yumva afite ikimwaro cyo kongera kureba abantu mu maso nyuma y’ibyo byamubayeho, kubera ko ngo bikirama kuba yumvaga abantu bamwe mu bari baje mu bukwe barimo bajujura bamuvuga abyumva, bakamuvugaho amagambo mabi.
Nyuma yo gusangiza inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga, Lamia Al-Labawi yatangiye kwakira ubutumwa butandukanye, bamwe bamubwira ko atagomba kubabara ngo umugabo yamusize kuko n’ubundi nta mugabo wari umurimo, yari kuzamubabaza ubuzima bwe bwose.
Umwe witwa Hedi yamwandikiye agira ati “Mu rukundo n’ubuvandimwe, ndakubwiye ngo ureke kugira ikimwaro, ubura umutwe urebe Isi wemye, uko ushoboye kose”.
Undi ati “Nta mugabo watakaje, watakaje ikintu cyari kuzakuzanira umuvumo mu buzima bwose. Ubu rero ishimire ko wongeye kubona ubwisanzure bwawe budasimburwa. Ubwo rero ntubabare cyane, kandi ntukanavuge ko uri imfubyi”.
Undi we ati “Kuko ubwiza buba mu maso y’ureba…mu by’ukuri uyu mukobwa ni mwiza, ariko ntiyari mwiza kuri uwo wamuretse. Kandi ubu ni mwiza kurusha ikindi gihe cyose”.
Nyuma yo kwakira ubutumwa butandukanye bumukomeza kubera ibyo byamubayeho, Lamia yakoze indi videwo ashimira abantu bose bamwoherereje ubutumwa bwo kumuhumuriza.