Umusore yabwiye Polisi ko yishyuwe 6700 Frw kugira ngo yice Umuyobozi Mukuru wa Radio Maria

Umwe mu bakekwaho kwica Umuyobozi Mukuru wa Radio Maria i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishyuwe amadolari ya Amerika atanu (6700 Frw) kugira ngo akore iki cyaha. https://imirasiretv.com/aline-gahongayire-yahishuye-ukuri-ku-byavuzwe-ko-yafungishije-umukobwa-umwaka-amuziza-kumwiba-ibihumbi-100-frw/

Edmond Mbarushimana Bahati, yiciwe mu gace ka Ndosho muri Komini Karisimbi mu ijoro rya tariki ya 27 Nzeri 2024, ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe. Nyuma y’iperereza, kuri uyu wa 30 Nzeri, Polisi n’igisirikare bikorera mu mujyi wa Goma byeretse itangazamakuru abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahati barimo umusore witwa Dieume Bauma.

Bauma yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru. Yagize ati “Nari mu rugo, Elisha Emedy alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma y’aho bagiranye amakimbirane ntazi.

Inkuru Wasoma:  Sobanukirwa: Ni ukubera iki abantu bapfa?

Yarashe uyu munyamakuru amasasu abiri mu gatuza. Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadolari atanu, asobanura ko inzego z’umutekano zigiye guhagurukira kurushaho abagizi ba nabi kugira ngo bagezwe mu butabera. https://imirasiretv.com/aline-gahongayire-yahishuye-ukuri-ku-byavuzwe-ko-yafungishije-umukobwa-umwaka-amuziza-kumwiba-ibihumbi-100-frw/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved