Tariki 16 Ugushyingo 2023, umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Kayonza, yafashwe yibye ibitoki, bagiye kumusaka basanga yarahinze urumogi aho atuye. Ni mu murenge wa Kabare mu kagali ka Rubumba.

 

Byemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kabare, Jean Paul Kagabo avuga ko uwo musore yafashwe akekwaho kwiba ibitoki basanga yaranahinze urumogi iwe mu rugo. Ati “uwo asanzwe ari igihazi. Twagiyeyo tumusangana utubure tubiri turi mu kibiriti, nibwo hari abaturage batanze amakuru ko arucuruza, ubwo twasakaga iwe twasanze yarateye ibiti bine by’urumogi turamufata tumushyikiriza RIB.”

 

Yavuze ko muri uyu murenge bafashe ingamba zo kurwanya insoresore zigize ibihazi zigahungabanya umutekano w’abaturage.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.