Umusore yafashwe yibye imbwa arayibaga abaturage bagaragaza inkeke batewe n’inyama zo muri Nyamirambo

Umusore usanzwe akora akazi ko kuvomesha amazi mu murenge wa rwezamenyo, akagari ka Rwezamenyo I yaguwe gitumo n’inzego zishinzwe umutekano abagira imbwa mu kazu avomeramo abaturage amazi.    Umugabo yapfiriye k’uwiyita umuvuzi gakondo wamuvuraga urushwima

Bamwe mu baturage baturiye hafi y’iri vomero babwiye BTN TV ko batunguwe cyane no kumenya ko burya mu kazu uyu musore abaheramo amazi hasanzwe bagagirwamo imbwa. Umwe yavuze ko ubwo yahamagarwaga abwirwa ko umusore afashwe ari kubaga imbwa yahise ahagera, nibwo polisi nayo yahageze iramukomangira umusore avuga ko bamureka akabanza akabaga, mu gihe aba polisi bavugaga ko bagiye kurasa urugi nibwo yafunguye basanga imbwa ibaze imanitse.

Batangaje ko nyuma y’ibyo byose polisi yatwaye uyu musore, ariko mu gitondo gikurikiyeho batungurwa no kubona ari hanze yidegembya, banaheraho bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye bityo uyu musore yagakwiye guhanwa by’intangarugero.

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko umwana we wa kabiri yitabye Imana azize uburwayi bwahitanye umwana mbere yarabuze ayo kumuvuza

Umwe yagize ati “njyewe ndifuza ko nkaba nyiri amatungo yabuze twahabwa ubutabera, hari ababuze imbwa, na njye ubwanjye nabuze injangwe nubwo ntigeze mbona ibagirwa aho ngaho, ariko turifuza ko byakurikiranwa abashinzwe uburenganzira bw’amatungo bakabyitaho, ndetse n’inzego z’ubutabera bakaba bakurikirana ba nyiri aka kazu k’amazi kabagirwamo imbwa.’’

Nta muyobozi wabonetse ngo agire icyo abivugaho, gusa abaturage bakomeje bavuga ko inyama zikunda kugaragara mu gace ka Nyamirambo ziri mu ndobo, amasambusa atandukanyendetse n’izindi nyama zitangwa mu bundi buryo, ko bakeka ko zishobora kuba ari iz’imbwa bakabwira abandi baturage kuzajya bazitondera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved