Umusore w’imyaka 28 y’amavuko yafatanwe moto iwe mu rugo mu karere ka Kamonyi mu murenge Nyamiyaga nyuma yo kuyiba umumotari mu ijoro amukomerekeje bikomeye. Uyu musore yafashwe mu gitondo cyo kuwa 26 Ukwakira 2023 mu mudugudu wa Rwabinagu mu kagali ka Bibungo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko amakuru bayamenye nyuma yo guhamagarwa n’abaturage bavuga ko hari umu motari basanze mu muhanda yakomerekejwe mu mutwe bikomeye n’abagizi ba nabi bamusiga ari intere. Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha hafatwa umusore usanzwe ari umukanishi ahita ajya kwerekana aho yabitse iyo moto.
Uyu musore ubwe yiyemereye ko ari we wayibye nyuma yo gutega uwo mu motari akamutera ibuye, nyuma akamukomeretsa akoresheje icyuma amwiba iyo moto nyuma yo kumusiga ari intere, intego afite ari ukujyana iyo moto akayisenya agakuramo ibyuma akabikoresha mu zindi moto.
Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ya Mugina. SP Habiyaremye arashimira abaturage bihutiye gutabara no gutanga amakuru ku gihe byatumye ukekwa afatwa na moto yibwe ikagaruzwa, yihanangiriza abakomeje kwishora mu ngeso y’ubujura, abibutsa ko polisi yabahagurukiye.
Iki cyaha uyu musore akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.