Umusore yagerageje gutwika urusengero rw’itorero rya Ohio

Mu burasirazuba bwa Ohio umusore w’imyaka 20 witwa Aimenn Penny yagerageje gutwika itorero rya Ohio kugirango arebe ko yabasha guhagarika igitaramo cyagombaga kubera muri iri torero rya Ohio. ubushinjacyaha bwatangaje ko iki kiri mu birego bishya bidafunze.

Aimenn Penny ukomoka muri Alliance akaba umwe mu bagize itsinda rishyira imbere “ubuzima bw’abazungu (White Lives Matter)” rinashyigikira ivanguramoko rishingiye ku ibara ry’uruhu, yagerageje gutwika Itorero ry’Umuryango wa Chesterland mu ntangiriro za 25 Werurwe

Iki gitaramo cyagombaga kubera mu itorero rya Ohio, cyabaye igitero cy’amatsinda y’abayobozi hirya no hino mu gihugu, bamwe bavuga ko harimo ibihangano bikongeza ubusambanyi kuburyo bishobora no kugumura urubyiruko n’abana. Abahanzi n’abategura ibi birori, bavuga ko bo ari inzirakarengane kuko ibitaramo byabo biba bigamije kwishimisha. Ahubwo ko abigaragambya icyo baba bashaka ari ukubatera ubwoba, kwangiza abana ndetse no kubagira umutego wa politiki.

Penny yavuze ko yagerageje gutwika kiliziya akoresheje cocktail ya Molotov kubera ko yashakaga kurinda abana no guhagarika ibirori byagombaga kuhabera byiswe Drag Shows. Abayobozi bavuze ko yicujije kandi ko bitagenze neza.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Theogene na Gisele Precious bashyikirijwe amashimwe ya Gospel Stars Live yakira abafasha babo

FBI yavuze ko iryo torero ritari ririmo icyo gihe, kandi ko ryangiritse cyane rikaba rinafite ibimenyetso imbere ku muryango. Nk’uko byagaragajwe n’inyandiko z’urukiko, abakora iperereza kandi basanze ibirahure bimenetse, icupa rya vodka n’icupa rya byeri. Muri buri cupa kandi harimo igikoresho kimeze nk’umwenda watwitswe, hamwe n’icupa rya pulasitike y’ubururu ryuzuye lisansi.

Penny ukurikiranweho kurenga ku itegeko rirengera amatorero, gukoresha umuriro mu gukora icyaha gikomeye, gukoresha nabi ibikoresho biturika no gukwirakwiza ibikoresho byangiza, yatawe muri yombi ku ya 31 Werurwe akomeza gufungwa. Gusa kugeza ubu umwunganizi we mu mategeko John Greven, ntaragira icyo atangaza kuri ibyo birego. Bikaba biteganyijwe ko yahanishwa igifungo cy’imyaka 50 aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Muri Tennessee, guverineri wa republika yashyize umukono ku mategeko ahagarika ibirori nk’ibi, nubwo yari asanzwe ahari.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved