Umusore yaguwe gitumo atangiye gusambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu bwiherero bwa Cathedral ya Ruhengeri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

Abakirisitu bari baje muri Misa ya mbere kuri Cathedral ya Ruhengeri, babwiye ibinymakuru bitandukanye ko ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, aribwo batabaye uwo mwana w’umukobwa ubwo bumvaga urusaku mu bwiherero bwa Cathedral, bikekwa ko yari atangiye gufatirwamo ku ngufu.

Bavuze ko uwo mukobwa wari wagiye gusenga, yagiye kwihagarika muri uwo musarani ahasanga uwo musore avugira kuri telefoni, ngo akimara kugera mu musarani, uwo musore yahagaritse kuvugira kuri telefoni, aramwinjirana atangiye kumusambanya, akizwa n’abantu bumvise ataka.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aho yavuze ko kuri ubu uriya musore ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi na RIB, yagize ati “Yego niko bivugwa, ukekwa afungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Inkuru Wasoma:  Kaminuza y’u Rwanda igiye kongera gutanga mudasobwa ku banyeshuri nyuma y’imyaka 2

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved