Umusore n’umukobwa bari bamaze imyaka 2 mu rukundo ndetse habura icyumweru kimwe gusa ngo bakore ubukwe, umusore yahagaritse ubukwe kubera ko yamenye ko uyu mukobwa yakuyemo inda. Uyu musore yabwiye itangazamakuru ko yahagaritse ubikwe nyuma yo kumenya ko umukobwa bakundana yakuyemo inda 17 zose.  Umugabo yavuze ko umugore we yamucitse akajya mu Buganda mu myaka 14 ishize habonetse umurambo w’uwo mugore mu bwiherero abaturanyi bavuga ibyo bazi
Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yatangaje ko aya makuru umusore ajya kuyamenya yayabwiye n’umukunzi we nyirizina, ubwo bari bemeranije kubwizanya ukuri kuri buri kantu kose mbere yo kubana. Uyu mukobwa yabwiye ikinyamakuru Naija News cyo mu gihugu cya Nigeriya ko uyu mukobwa yari ari kugerageza gusobanurira umuhungu ku bijyanye n’ibyo atazi ku mubiri we.
Ubwo baganiraga, uyu mukobwa yabwiye umukunzi we ko ikijya kimuhangayikisha ari uko yakuyemo inda 17 bityo akaba abyicuza akaba asaba umukunzi we kumubabarira no kumwihanganira. Uyu musore akimara kumva bimeze gutyo yahise ababara cyane ndetse biramukomeretse ahitamo guhagarika ubukwe bwaburaga icyumweru kimwe ngo bube.
Mu guhagarika ubu bukwe kandi, uyu musore yabanje no kugisha umubyeyi we inama ku kuba umukunzi we yarakuyemo inda, nyina amugira inama yo kureka ubukwe amubwira ko aramutse ashakanye nuwo mukobwa n’ubundi ntaho byaba bitandukaniye no gushakana n’umugore wabyaye.