banner

Umusore yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira kwiba ikariso ya nyina anasobanura icyo yari agiye kuyikoresha

Mu 2018 ni bwo umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara witwa Florence Bwalya, mu kwisobanura akavuga ko yari ayijyanye mu mihango gakondo [mu bapfumu], kuko ngo yifuzaga ubukire.

Ikinyamakuru Lusaka Times dukesha iyi nkuru cyatangaje ko iyo kariso yibye mama we yari ifite agaciro k’amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika, mu gihe ngo yaje gufatwa mu 2018 ku itariki ya 18 Ukwakira, yisobanuye avuga ko yibye ikariso y’umubyeyi we kugira ngo ayijyane mu mihango gakondo, kuko yifuzaga kubona ubukire bityo abikora nk’uko bari babimubwiye.

Ubwo uyu musore yisobanuraga yatakambiye urukiko avuga ko byari inshuro ya mbere agerageje kwiba kandi ko atazabisubira. Urukiko rwo rwemeje ko mu muco w’igihugu cyabo ari kirazira kuba umwana yakora, cyangwa se akabona umwambaro w’imbere w’umubyeyi we, banzuye ko uburyo uyu musore yashakagamo ubutunzi bihabanye n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  NAMIBIA:Starlink ya Elon Musk yategetswe gufunga

Mukoma Emmanuel wari umunyamategeko, yahanishije uyu musore witwa Chongo igifungo cy’imyaka itatu, ndetse akanakoreshwa indi mirimo yunganira igifungo yahawe.

Ni nyuma yo gusesengura bagasanga uyu musore ashobora no kwica nyina, ashaka ubutunzi niba yaranagerageje gutwara umwambaro we w’imbere mu bapfumu. Yahise afungwa kugira ngo bibere urugero n’abandi barenga ku mategeko, bakaba banayoboka ibyo bikorwa by’ubupfumu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved