Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 26, wo mu Mudugudu wa Nyabintare mu Kagari ka Rwenje mu Murenge wa Nkombo ho mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe, ngo nyuma yo kumwitiranya n’ikidayimoni cyamukobaga gishaka kumuniga. https://imirasiretv.com/rusizi-umuganga-akurikiranyweho-gufata-ku-ngufu-umukobwa-wimyaka-19-wari-uje-kwivuza/

 

Abaturage batanze amakuru bavuze ko atari ubwa mbere uwo musaza w’imyaka 65 akomeretswa n’uwo musore yibyariye, ndetse ngo uwo musore akunda kuvuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye maze bikamugiraho ingaruka, bikanamutera imyitwarire mibi atiyumvagamo.

 

Ku rundi ruhande aba baturage bavuga uru rugo ruberamo ibisa n’amayobera, kuko ibikorwa nk’ibyo atari ubwa mbere bihabereye. Umwe ati “Ni ubwa kabiri uriya mwana akomeretsa se, kuko ubwa mbere yamukubise ikibando amukomeretsa cyane ku kuboko. Na bwo, ngo yumvaga ko ari ikidayimoni kije kumuniga, aragikomeretsa.”

 

Icyo gihe aya mahano amaze kuba ababyeyi b’uyu musore batakambiye ubuyobozi basaba ko umwana wabo atafungwa. Ubwo yafatwaga, ngo yavuze ko yabatuye ishoka kubera ko yabonaga ikidayimoni gishaka kumuniga, maze aragitanga acyasa nk’uwasa urukwi nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje, Nsengiyumva Alfred, wanemeje iby’aya makuru.

 

Uyu musore yavuze ko yagaruye ubwenge abona avirirana amaraso mu mutwe ndetse abantu buzuye aho induru zivuga. Icyakora Gitifu yavuze ko uwo musore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo kuko agira n’igihe yikubita hasi bikavugwa ko arwaye igicuri.

 

Uyu musaza yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nkombo basanga yakomeretse bikabije, bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUB mu Karere ka Huye. Mu gihe kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkombo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha. https://imirasiretv.com/rusizi-umuganga-akurikiranyweho-gufata-ku-ngufu-umukobwa-wimyaka-19-wari-uje-kwivuza/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved