Umusore yambaye ubusa mu muhanda kubera Bruce Melodie (Amafoto)

Umubyinnyi umaze kwibikaho abakunzi benshi ku mbuga nkoranyambaga wamenyekanye nka General Benda, yashyize hanze amashusho akuramo imyenda ku karubanda, yishimira ko Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Uyu musore usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi yashyize hanze amashusho asohoka mu nzu iwe, azenguruka aho atuye yiruka ari mu byishimo bikomeye. Hari aho yageze akuramo imyenda asigarana akenda k’imbere konyine ku karubanda mu rwego rwo kwishimira kuba Bruce Melodie yatangiye kumukurikira. Aho yagiraga ati “Oooh my God, Bruce Melodie started following you.”

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, General Benda yavuze ko ibi yabikoze kuko yari yishimiye bikomeye kuba Bruce Melodie atangiye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga. ati “Rero buriya Abanyarwanda hari ukuntu twiyumva, njye nakuze nkunda Bruce Melodie rero ntabwo yari kwinjira ku rutonde rw’abankurikira ngo mbure kubyishimira.”

Inkuru Wasoma:  Dore uko umugore yaguye gitumo umugabo we ari gusambana n'umukozi wo mu rugo wabo.

Uyu mubyinnyi yavuze ko abifata nk’ibintu bidasanzwe kuba yatangira gukurikirwa n’uyu muhanzi uri mu ba mbere mu Rwanda kuri ubu. Mu minsi ishize kandi yari aherutse kugaragara mu mashusho ari gusangira na Bruce Melodie, nabwo byari ibyishimo byinshi kuko yavuze ko ari ubwa mbere ahuye n’uyu muhanzi avuga ko yakuze afana.

General Benda yagize ati “Bruce Melodie ni umuntu munini mu myidagaduro y’u Rwanda kuba nahura nawe tukaganira byari ibyishimo bidasanzwe, nyuma rero kwisanga atangiye kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga nakubwira ko byanshimishije cyane.”

General Benda ni umwe mu babyinnyi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye, dore ko akunze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi ziri gukundwa mu Rwanda kuri ubu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved