Umusore yangiwe kuba padiri ahita yiyahura

Umusore witwa Rogassion Masasawe wigiraga kuba padiri wari utuye mu gace ka Tanga mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Tanzania, yiyambuye ubuzima nyuma yo kwangirwa gukomeza mu cyiciro kindi cy’ayo masomo yamuteguraga kuba Padiri mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Magamba, Julias Nyangusi, yemeje aya makuru ndetse avuga ko yihahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya muri ako gace bumusaba kuva mu nzu ’Magamba Novitiate Formation’ yabagamo acumbikiwe na Kiliziya kubera ko atagikomeje ayo masomo yo kuba Padiri.

Nyangusi yagize ati “Amakuru y’ibanze twakiriye ni uko yahawe ibaruwa n’abayobozi be bamusaba kuva mu nzu kubera ko atabashije kugera ku rwego rwo gutanga indahiro ze mu kwezi gutaha.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko mbere y’uko uwo musore yiyahura yabanje kwandikira ubutumwa bugufi nyina umubyara amubwira ko atabashije kugera ku ntego yari yarihaye [kuba padiri], amusaba kutarira, ndetse amubwira ko abizi ko yatengushye abantu benshi.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Almachius Mchunguzi, na we yemeje aya makuru avuga ko kwiyahura k’uyu musore ashobora kuba yarabitewe n’agahinda yagize nyuma yo kwakira amakuru ko atagikomeje gutegurirwa kuba padiri.

Icyakora Mchunguzi yavuze ko nubwo bagikeka impamvu zitandukanye, hagikomeje iperereza kugira ngo bimenyekane niba nta yindi mpamvu yaba yarateye urupfu rwe. Mu gihe ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Tanga aho uwo musore yiteguriraga kuba umupadiri, ntacyo bwari bwatangaza ku bijyanye n’urupfu rwe.

Inkuru Wasoma:  Apotre Gitwaza yemeje ko mu Rwanda huzuyemo ba pasiteri b’inzererezi

Inkuru Wasoma:  Dore impamvu bamwe mu basenyeri b'itorero rya Angirikani bavuga ko batacyemera musenyeri wabo mukuru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved