Umusore yapfiriye mu buriri bw’umugore bikekwa ko yakubiswe isuka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, umusore w’imyaka 28 wo mu karere ka Gicumbi yasanzwe yapfiriye mu buriri bw’umugore bikekwa ko bari basanzwe basambana, aho bikekwa ko yakubiswe isuka mu mutwe. Byabereye mu murenge wa Nyankenke, mu kagali ka Kigogo mu mudugudu wa Ntabangira.

 

Amakuru aravuga ko uyu musore yasanzwe yoroshe ishuka mu buriri yapfiriye mu cyumba kirimo n’isuka, aho yari afite igikomere ari nabyo byatumye hakekwa ko yaba yakubiswe isuka.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatwitse umugore n’umwana wabo

 

Hahise hakekwa uwo mugore nyiri uburiri w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko bari banafitanye umubano wihariye, dore ko ngo bararanaga bwacya umusore agataha. Mwumvaneza Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, yavuze ko amakuru bayamenye bari kuyakurikirana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka