Umusore wo mu karere ka Rusizi witwa Eric Iradukunda w’imyaka 29 yakoraga akazi ko gucunga ibicuruzwa mu isoko rya Kamembe. Ubwo yari amaze amasaha ane mu kabari k’urwagwa asangira n’umugore utari uwe, yasohotse akanya gato ariko kugaruka biramunanira.
Ubwo bamufashaga kugaruka mu cyumba aho bamuryamishije, yahise ashiramo umwuka. Amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean de Dieu, avuga ko uyu musore yapfuye akiri kumwe n’uwo mugore basangiraga.
Gitifu Iyakaremye yavuze ko amakuru bayahawe na nyiri akabari wavuze ko uwo musore n’uwo mugore banyweye igihe kinini akaba yari asohotse agiye kwihagarika ariko no guhagarara bikanga, atangira kugenda ashinze intoki ku nkuta nabyo biramunanira, agerageje guhaguruka yikubita hasi.
Wa mugore basangiraga n’uwo mugore nyiri akabari bahise bamuterura bamujyana mu cyumba kitarimo abantu, uwo basangiraga ategereje ko inzoga zimushiramo bagataha. Mu masa mbili z’ijoro nibwo umugore yasubiye kubyutsa umusore ngo batahe ariko amukozeho yumva ntanyeganyega, niko guhamagara abandi bahageze basanga yapfuye.
Iyakaremye yabwiye Imvaho nshya ko bahise bahamagara RIB itangira iperereza, icyakora abaturage bamwe bakavuga ko uwo mugore basangiraga ashobora kuba hari ibihumanya yaba yashyiriye uwo musore mu nzoga kuko we babonaga agifite imbaraga.
Gitifu Iyakaremye yavuze ko bibabaje kubona umuntu ukora akazi ko kurinda ibicuruzwa birara mu isoko anywa inzoga ku rwego rungana gutyo, agira inama urubyiruko rucyishora mu nzoga n’ibindi biyobyabwenge kubicikaho kuko ruba rwiyangiriza ubuzima.
Umugore wasangiraga na nyakwigendera, uwacuruzaga inzoga n’umukozi we ndetse n’undi mugabo bahise batabwa muri yombi, bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.