Umusore witwa Li ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa, yafashe amasaha 21 yose apfukamye imbere y’ibiro umukobwa bahoze bakundana akoramo kugira yifuza ko yongera kumwigaruraira ariko biba imfabusa. Ni nyuma y’uko aba bombi bari barakundanye bagatandukana uyu musore akababara bikomeye kubwo kubura uyu mukobwa, bigasaba ko aza kumusanga aho akorera ngo amusabe basubirane. Ubukwe bwahagaritswe igitaraganya na ADEPER nyuma yo kuvumbura ko umugeni atwite
Ngo mu minsi yashize nibwo uyu musore yafashe indabo aza ku biro by’aho uwo mukobwa akorera, arapfukama kuburyo n’imvura y’amahindu yamushiriyeho ariko yanga kuva ku izima. Yategereje amanwa, ijoro ariko bifata ubusa kuburyo bwarinze bumukeraho umukobwa atamurebye n’irihumye, nyuma nibwo polisi yaje kureba ikibazo gihari.
Polisi ikimara kugera aho ngaho, uwo musore yayisabye ko bamuha amahoro kuko bigaragara ko nta tegeko na rimwe yigeze yica. Byarangiye agiriwe inama yo kuva aho ngaho akajya kwigenzura nyuma ahubwo akaba aribwo azegera umukobwa wenda akaba aribwo azamwisubiza, naho kuza gupfukama aho ngaho byo akaba ari ubuyobe cyane.