Umusaza witwa Nyandwi Jean wo mu Karere ka Gasabo, yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, yatangiriwe n’umusore witwa Cyuzuzo bakunze kwita Rudoviko, akamukubita ndetse akaza kumuruma umunwa akawuca, amuziza ko yanze kumugurira icupa ry’inzoga nk’uko yari abimusabye. https://imirasiretv.com/umugore-yibagiriwe-umwana-we-wamezi-icyenda-mu-modoka-birangira-yitabye-imana-nyuma-yibiteye-agahinda-byamubayeho/
Amakuru avuga ko uyu musore witwa Cyuzuzo uzwi ku izina rya Rudoviko asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare ‘umunyonzi’, ariko ngo ahorana urugomo kuko rimwe na rimwe ajya akubita abagenzi yatwaye abishyuza amafaranga batumvikanye. Abaganiriye na Flash Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko yatangiriye uriya musaza, amusaba kumugurira icupa ry’inzoga, abyanze, ahita amwataka barwana, birangira amurumye umunwa arawuca ndetse aranawumira.
Umwe yagize ati “Uriya musaza twatambikanye (Nyandwi), tugeze hariya hirya duhura n’uwo mugabo aramubangamira. Nanjye nagiye kubona mbona bacakiranye, ahita amuruma kuriya, niba wamubonye. Umunwa wo yawumize kuko nari mpari nabyiboneye.”
Undi nawe ati “Niba ari ubwo businzi n’ubundi bumuhoramo, ntabwo nakubwira uburyo yitwara kuko hari abagenzi benshi amaze guhohotera njye nagiye mbona. Ni ibisanzwe rwose muri uwo muhungu bavugaga, ajya atwara abagenzi akanabambura cyangwa akabajugunya muri rigori. Arambambura rwose kuko iyo ngeso tuyimuziho.”
Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuko muri aka gace hari abantu benshi bakunda gukora urugomo kandi nta kindi bibyara uretse kubuza abandi baturage babaho neza. Bavuze ko ahanini biterwa no kuba urubyiruko rwo muri kariya gace rugira rukunda gukoresha ibiyobyabwenge, kuko bakunda kwambura abaturage cyangwa bakabajugunya muri za rigori.
Ubwo Flash Tv yakoraga iyi nkuru ntabwo byashobokeye umunyamakuru kuvugana n’ubuyobozi, nyamara hari amakuru yavugaga ko uyu musore akiri kwidegemba ndetse ngo nta n’ubwo yari yiyunga n’uriya musaza yarumye umunwa, akawuca ndetse bikavugwa ko yanawumize. https://imirasiretv.com/abahungu-babiri-bafatanyije-na-nyina-basenye-inzu-ya-bashiki-babo-babaziza-ko-babyariye-iwabo/