banner

Umusore yashikuje umuntu terefone ariruka ahasiga ubuzima

Mu murenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze mu I santere ya Byangabo haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n’imodoka ubwo yamaraga gushikuza terefone umuntu akagerageza kwirukanka. Byabaye kuwa 15 gicurasi 2023 ubwo umugenzi yari muri taxi muri iyi santere uyu musore akagerageza kumwiba iyi terefone.

Ngo uwo musore yacunze uwo mugenzi yicaye mu modoka agerageza kwinjizamo ukuboko mu kirahure ashikuza terefone ahita yiruka, ubwo yambukaga umuhanda agwa mu modoka yavaga I Musanze ijya Nyabihu ahasiga ubuzima nk’uko Ndayambaje Karima Augustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo yabitangaje.

Inkuru Wasoma:  Iby’umukobwa uri gushinja umusore bakundanaga kwiyitirira kuba umusirikare akamwiba ibyo mu nzu yari yamutije

Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumujyana kwa muganga ariko ubwo berekezaga ku kigo nderabuzima cya Gataraga ahita apfa. Gitifu Ndayambaje yakomeje avuga ko bazakomeza gushishikariza abantu kwirinda imirimo mibi bagakura amaboko mu mufuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved