Umusore wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Rudy Villalobos akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangaje akayabo k’amafaranga yatanze kugira ngo bamuhindurire imiterere y’umubiri we, ashaka ko bamukuraho ikibuno yari afite bakamushyiraho nk’icyumuhanzikazi Nicky Minaj.
Nicky Minaj ni umwe mu bahanzi bahinduje imiterere y’ibibuno byabo kuburyo bitakiri ibanga, bituma bamwe bamwigana bashaka ko babaha imiterere nk’iye binyuze muri plastic surgery. Umwe mu barebera kuri Nicky Minaj ni uyu musore Rudy uvuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Uyu musore yahishuye ko yishyuye ama dorari ibihumbi 60 ahwanye na miliyoni 66 zirenga mu manyarwanda kugira ngo bamushyirireho ikibuno nk’icya Nicky Minaj, anahishura impamvu yahisemo ko bakimushyiraho. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru All hip hop, yavuze ko atabikoze kubwo kuba akunda Nicky Minaj, ahubwo yabonye Nicky ari we mugore wabashije kwitereshaho ikibuno kinini kandi kimeze neza.
Yakomeje avuga ko kwa muganga bamusabye ubwoko bw’ikibuno ashaka yaberetse amafoto ya Nicky Minaj abasaba ko bamuha nkacyo kuko abona kigaragara neza. Uyu musore yavuze ko abantu benshi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba adatewe ipfunwe n’uko ari umutinganyi cyangwa se kuba yitwara nk’abakobwa.
Yagize ati “turi muri 2023 ntago numva impamvu umuntu yanyibasira ambaza impamvu nitereshejeho ikibuno cyangwa se nkunda abasore bagenzi banjye, numva ko buri muntu yanyakira uko ndi, uko meze kandi ntanzize amahitamo yanjye.” Ikinyamakuru All hip hop yatangaje ko uyu musore Rudy asanzwe akora akazi ko gusiga ibirungo abagore n’abakobwa (make-up artist) kandi akaba akunda kwitabazwa cyane muri Los Angeles.
Uyu musore ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye ari gukwirakwizwa hose, ari kugarukwaho cyane ariko icyo abantu barimo kwibaza ni impamvu yahisemo kwitereshaho ikibuno dore ko mu basore bose cyangwa abagabo ari we wa mbere ugerageje kwitereshaho ikibuno noneho cya Nicky Minaj kuko abari basanzwe babikora bo ni igitsinagore gusa.