Umusore yatoboye inzu ariba aza gufatwa ari gushyira ku isoko

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Ngoma yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa amaze kwiba televiziyo, igare n’inkweto mu rugo rw’umuturage nyuma yo gutobora iyo nzu ye. Yafashwe kuwa 16 Ukwakira 2023 ahagana saa munani n’igice z’amanwa mu murenge wa Kibungo mu kagali ka Muhango mu mudugudu wa Karimbi.

Uyu musore yasanganwe ibi bikoresho yari yibye mu Bweranka mu kagali ka Kibatsi mu murenge wa Rukira, aho yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yabitangaje.

Umuturage wibwe yavuye guhinga asanga inzu ye yatobowe aribwa atanga amakuru, nyuma y’amasaha abiri polisi yakira andi makuru avuga ko hari umuntu uri gushaka abakiriya bo kugurisha televiziyo, igare n’imiguru itatu y’inkweto mu murenge wa Kibungo uhana imbibi n’uwo yari yibyemo, abapolisi bahita bahamusanga bamuta muri yombi.

Nyuma yo gufatwa uyu musore yemeye ko yabyibye amaze kwica urugi akoresheje icyuma yari yaracuze muri ferabeto. SP Twizeyimana yashimiye uwibye kubwo kuba yahise atanga amakuru bigatuma uwibye afatwa vuba, kuri ubu akaba yasubijwe ibyo yari yibwe.

Iki cyaha uyu musore yakoze aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni enye, imirimo y’inyungu rusange mu gihe kingana n’amezi 12 cyangwa se mo kimwe muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 167 yunganira iy’166 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru Wasoma:  Hazanywe uburyo bushya bwo kugura udukingirizo umuntu atavuye mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone

Inkuru Wasoma:  ‘nta rukundo ruruta urwa nyina w’umwana ariko ba nyina nibo bari kubajugunya’ Umwana w’umunsi umwe w’amavuko yasanzwe yatawe mu kigega cy’amazi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved