Kuwa 1 Nzeri 2023, mu karere ka Gicumbi, umusore w’imyaka 29 y’amavuko yakubise umuhini mu mutwe umukecuru w’imyaka 73 yakoreraga aramukomeretsa, ajyanwe kwa muganga apfirayo. Ibi byabereye mu murenge wa Bukure, akagali ka Rwesero mu mudugudu wa Karagari.
Intandaro y’ibi ngo yavuye ku ntonganya zabaye hagati y’uwo musore n’uwo mukecuru umukoresha, hanyuma umukecuru akaza gucira mu maso y’uwo musore byatumye umusore afata umuhini awukubita uwo mukecuru mu mutwe aramukomeretsa.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, avuga ko uwo musore akimara gukomeretsa uwo mukecuru yahise afata inzira ajya kwitanga kuri polisi, avuga ko amaze gukubita umukecuru kubera ko yamutotezaga. SP Mwiseneza yakomeje avuga ko polisi yahise ishyikiriza uwo musore, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo rukore iperereza.
SP Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko amategeko ahari, anabasaba gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba. Hari amakuru avuga ko uwo musore yari amaze umwaka yahira ubwatsi bw’inka z’uwo mukecuru ndetse amakimbirane yabo akaba amaze nk’amezi 8 nyuma y’uko umuhungu wa nyakwigendera yari yaragiye gukora I Kigali.