Umusore yishwe arashwe ubwo yajyaga kwiba ibyuma mu ruganda

Umusore w’imyaa 33 wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyiginyam yishwe arashwe nyuma yo gufatwa yagiye kwiba ibyuma bye ferabeto mu ruganda rwa SteelRwa. Byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 7 Nyakanga 2023 mu mudugudu wa Ndango, akagali ka Cyarukamba mu murenge wa Munyiginya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yishwe arashwe nyuma yo kujya kwiba agashaka kurwanya abashinzwe umutekano  bacunga urwo ruganda. Yavuze ko uwo mujura yaje kwiba ari kumwe n’abandi, yinjiramo imbere kugira ngo atangire anage hanze ferabeto, yari afite n’umuhoro abaharindaga baramubona, ashaka kubarwanya umwe muri bo aramurasa arapfa.

Gitifu Mukantambara yavuze ko iyo batamurasa, yashakaga gutemesha umuhoro umwe mubarinda urwo ruganda kuko yari yitwaje umuhoro, gusa bagenzi be bari bazanye bo bahise biruka baburirwa irengero. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubujura avuga ko mu Manama yose bakorana umunsi ku munsi babibutsa ko bakwiriye kwitwararika bakirinda kujya kwiba ibikoresho by’izi nganda baturanye.

Inkuru Wasoma:  Hagaragajwe impungenge zikomeye zatewe n’ikibazo cyavutse giturutse ku ntambara ihuza FARDC na M23

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved