Umusore yitabaje polisi nyuma yo gusohokana umukobwa ntamufashe kwishyura fagitire

Umugabo w’imyaka 28 wo mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’u Burusiya aherutse gushyikiriza polisi ikirego cy’umukobwa basohokanye bwa mbere mu rwego rwo guteretana (Kurambagizanya) bakajya gusangira muri resitora yarangiza umukobwa akanga ko bafatanya kwishyura fagitire.

Uyu mugabo yavuze ko uwo mugore bamenyaniye bwa mbere kuri interineti, kuri iyo nshuro bakaba bari bagiye gusohokana bagasangira bwa mbere mu rwego rwo kurushaho kumenyana nk’abandu bakundana, yarangiza akanga ko bafatanya kwishyura fagirite y’ibihumbi 16 by’ama Rubres (amadorari 165 y’Amerika) asaga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mugabo yabwiye polisi ko gusangira kwabo kwagenze neza rwose muri resitora iri mu mujyi wa Moscow ahitwa Mira Avenue, ariko bazanye fagitire nibwo ibintu byose byahindutse kuko umugabo yasabye umukobwa ko bafatanya kwishyura ku buryo bungana arabyanga, avuga ko umugabo ari we wakomeje gutumiza ibintu byinshi byo kurya no kunywa bityo agomba kwishyura fagitire yose wenyine.

Nyuma yo gutongana ku kutumvikana ku kwishyura, amakuru avuga ko uwo mugore yahise ahaguruka agasohoka akigendera agasiga umugabo arwana no kwishyura iyo fagitire. Gusa ngo nawe akiva aho yahise yerekeza kuri polisi gutanga ikirego arega uwo mugore.

Ibitangazamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko umwanzuro polisi yafashe kuri iki kirego utaramenyekana. Kwishyura fagitire ku bantu basohokanye muri resitora kimwe n’ahandi bikunze kubyara impaka, kuko hari abantu bamwe batekereza ko kwishyura fagitire ari inshingano z’abasore cyangwa abagabo uko fagitire yaba ingana kose, mu gihe hari abandi bavuga ko umusore n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore basohokanye baba bagomba gufatanya kwishyura.

Inkuru Wasoma:  Israel vs Hamas: Israel n’umutwe wa Hamas bemeje ikintu gikomeye mu gihe bari mu ntambara

Inkuru Wasoma:  Umusirikare ukomeye yatangaje ko yeretswe agace intambara ihanganishije M23 na FARDC izarangiriramo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved