Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, Dr Munyemana Sosthene uburana ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwakomeje, humvwa abatangabuhamya batandukanye. Aba batangabuhamya bose ikintu bahurijeho ni uko Dr Munyemana Sosthene yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri segiteri ya Tumba i Butare mu 1994,gusambanya ku gahato, kubohoza abatutsikazi ndetse no gusahura ingo zabo.
Bavuze ko tariki ya 17 Mata 1994, Munyemana yabwiye abahutu mu nama yabereye kuri segiteri ya Tumba ati” Umwanzi aturimo”, ko bagomba kwirinda kuko ngo umwanzi(Inkotanyi) yateye igihugu. Ngo iryo jambo ryateye ubwoba konseye Bwanakeye Francois wari watijeho inama. Umutangabuhamya wabanje afite imyaka 60 yavuze ko Munyemana yabwiye abari kuri bariyeri ngo” igihe cyo kwica abagore ntikiragera”. Undi yagize ati “ bose baricwaga, yaba umugore, umugabo, umwana, umusaza,…”.
Undi mutangabuhamya ufite imyaka 48 y’amavuko yabwiye urukiko ko yabonye Munyemana kuri bariyeri ebyiri. Yagize ati” namubonye kuri bariyeri ku ishusho ya bikiramariya no kuyindi yakurikiyeho, yicaye ku gatebe bari barashyizeho. Izo bariyeri zakaga ibyangombwa abahanyuza bose, iyo basangaga uri umututsi bakwicazaga hasi, nyuma bakazana abicanyi bakakujyana ku kwica”.
Uyu mutangabuhamya yahamije ko yabonye Munyemana afungura ibiro bya segiteri Tumba, aho yahise aha uburenganzira Interahamwe bwo kwica abari bafunzwe bose. Ati” ahandi nabonye Munyemana ni igihe nari nicaye mu rugo, ndi kumwe n’umwana w’umukobwa, hari mu rugo rwa sipure. Munyemana mubina ari gufungura ibiro bya segiteri Tumba aha uburenganzira abicanyi ngo bice abari bafungiwe umwo.”
Yakomje agira ati” hari hafungiwe abatutsi benshi, barazaga bagatwara bake bake nka 20, 30,40,… byaterwaga n’abo bahasanze. Ibi mvuga byose ni uko nabibonye n’amaso yanjye. Impamvu babajyanaga kuri segiteri ni uko hari igihe cyageze bakajya banga kwica abantu ku manywa bakabica n’ijoro.” Dr Munyemana we avuga ko nta bariyeri yari iwe, ngo nta n’ubwo yigeze akoresha urufunguzo nkuko abatangabuhamya babivuze.
Yagize ati” Nta bariyeri yabye iwanjye, yewe ko n’urufunguzo avuga n’icyo narukoresheje ni ibinyoma gusa.” Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.