Umutangabuhamya wa gatatu witwa Salome Cheyo w’imyaka icyenda (9) y’amavuko, mu rubanza rwo kwica abigambiriye, rwaregwagamo uwitwa Zephania Ndalawa, rwaberaga mu Ntara ya Geita mu gihugu cya Tanzania, yatunguye benshi ubwo yerekanaga umucamanza witwa Graffin Mwakapeje, avuga ko ariwe wishe nyakwigendera Thomas Masumbuko.

 

Ubwo uyu mwana w’imyaka 9 yari kumwe n’umushinjacyaha wa Leta witwa Musa Mlawa, yasabwe kwerekama uwo yabonye yica Thomas Masumbuko niba amwibuka, yavuye mu ntebe yari yicayemo, agenda agana aho umucamanza yicaye avuga ko uwo ariwe wamwishe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri kiriya gihugu.

 

Si iyo nshuro gusa kuko no mu gihe yari amaze gusubira mu mwanya we avuye aho umucamanza yicaye, umushinjacyaha yongeye kumubaza umuntu w’inzobe yavuze ko yabonye akamwirukana mbere yo kwica nyakwigendera, maze uwo mwana akomeza gushimangira ko umucamanza urimo kuburanisha urwo rubanza ari we yabonye kandi ariwe wishe nyakwigendera.

 

Uwo mutangabuhamya wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ya Burigi, yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Thomas Masumbuko w’imyaka cumi n’ibiri (12), ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024. Ni mu gihe amakuru avuga ko Masumbuko yishwe afunzwe umugozi ku maguru no ku maboko nyuma afungwa igitambaro ku munwa no ku maso, apfa abuze umwuka.

 

Uwo mutangabuhamya yabanje kubazwa ibibazo mbere y’uko arahira kugira ngo atange ubuhamya, bamubaza amazina ye, idini rye, bamubaza niba azi gutandukanya icyaha n’ukuri, ariko ntiyashobora kubisobanura neza. Nyuma yo kunanirwa gusobanura itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma, urukiko rwemeje ko ubuhamya bwe bwumvwa ariko atabanje kurahira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved