Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yashinje Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha amarozi mu mukino yasezerewemo wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

 

 

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ni bwo muri Maroc habereye umukino wa nyuma mu ya kamarampaka ku makipe yo muri Afurika yifuzaga itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

 

Uyu wari umukino ukomeye hagati ya Super Eagles na Les Léopards, dore ko iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, RDC ikomeza penaliti kuri 3-4.

 

Ubwo amakipe yombi yari ari gutera penaliti, Éric Chelle utoza Nigeria yasingiriye Sébastien Desabre utoza RDC barashyamirana bikomeye, bigaragara ko harimo uburakari bwinshi.

 

Chelle akimara gusezererwa yabajijwe impamvu yashyamiranye n’abatoza ba RDC, avuga ko bakoresheje imbaraga z’umwijima muri uyu mukino.

 

Ati “Bakoreshaga imbaraga z’umwijima. Ubwo twateraga penaliti zose, umukinnyi wo muri RDC yakoresheje ibintu by’uburozi kandi inshuro nyinshi, ni yo mpamvu narakaye cyane. Yari afite ibintu ari kunyanyagiza buri kanya sinzi niba ari amazi, ariko ndumva mubyumva.”

 

RDC yakomeje mu ijonjora rya nyuma ry’imikino mpuzamigabane inegukana agahimbazamusyi ka miliyoni 1$ buri mukinnyi yari yemerewe.

 

Iyi mikino mpuzamigabane izaba muri Werurwe 2026 izahuza amakipe atandatu, abiri ya mbere azabone itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

 

Umutoza wa Nigeria, Eric Chelle, yashinje RDC gukoresha uburozi