Nyuma y’uko amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Torsten Frank Spittler, arangiye, hakomeje kwibazwa ikiza gukurikiraho mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryo rivuga ko ibiganiro byo kumuha andi birimbanyije.
Ku wa 1 Ugushyingo 2023, Ferwafa ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, ni bwo yatangaje Torsten Frank Spittler nk’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, wari uje gusimbura Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer wari waseshe amasezerano.
Uyu Mudage w’imyaka 61, yahawe amasezerano y’umwaka umwe, cyane ko nta bigwi bikomeye yaje afite. Gusa muri uyu mwaka umwe amaze ari umutoza mukuru w’Amavubi, yakoze byinshi byo gushima birimo no kuba ayoboye itsinda C ririmo Nigeria na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Nyuma y’uko kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, Frank asoje amasezerano ye, abakurikirana Amavubi ndetse na ruhago y’u Rwanda muri rusange, bakomeje kwibaza ikiza gukurikiraho. Ferwafa yo ivuga ko ibiganiro byo kumwongerera amasezerano birimbanyije kandi bitarenze icyumweru kimwe hazaba hamenyekanye umwanzuro ndakuka kuri iki.
Ibi byongeye kwemezwa na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwari Alphonse. Mu minsi ishize, havuzwe amakuru y’uko uyu mutoza yaba yarongerewe amasezerano ariko abakoresha be bavuze ko atari ukuri.
Muri uyu mwaka, Amavubi yazamuye urwego rw’imikinire n’ubwo yabuze itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc uyu mwaka. Mu byo Abanyarwanda bishimira, harimo ko byibura ikipe y’Igihugu isigaye ikina ikarema uburyo bw’igitego n’ubwo kujya muri CAN bikomeje kuba ingume.
Ibyo wamenya kuri Frank Spittler.
Torsten Frank Spittler yabonye izuba mu 1962. Nk’umutoza afite impanyabushobozi y’ibijyanye n’imitoreze ya UEFA Pro-License.
Uyu mugabo umenyereweho gutoza amakipe y’abakiri bato yatangiye urugendo rwo gutoza mu 1993, yatoje kandi amakipe y’ibihugu makuru arimo Nepal mu 1999 na Bhutan mu 2017.
Mu 2015 yatowe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Oman nk’umutoza mwiza uzi kureba impano z’umupira w’amaguru ndetse n’iterambere ryawo.
Muri uyu mwaka, u Rwanda rwatsinze imikino irimo uwa Afurika y’Epfo na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, Nigeria na Bénin mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2024. Amavubi kandi yanganyije na Nigeria na Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Yatsinzwe na Bénin umukino ubanza na Libya umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Yanganyije kandi na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.