Umutoza w’ikipe ya Rayon sports yanenze bamwe mu bakinnyi ifite

Umutoza Yamen Zelfan Alfani yabwiye ubuyobozi bwa Rayon sports ko akeneye undi myugariro na Rutahizamu bafite ubunararibonye. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Tuniziya, nyuma y’inshuro eshatu z’imyitozo, yagaragaje ko harimo abakinnyi batakiri ku rwego yifuza bityo bakwiye kumuzanira abandi.

Mu bakinnyi yanenze urwego bariho bivugwa ko harimo kapiteni w’iyi kipe Rwatubyaye Abdul ndetse n’umunyezamu Simon Tamale. Uyu mutoza yemereye itangazamakuru ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza undi myugariro mwiza ufite ubunararibonye ku mikino mpuzamahanga.

Yavuze ko yasabye myugariro kubera ko bazakina imikino nyafurika, avuga ko ari imikino isaba abakinnyi bafite ubunararibonye, abakinnyi bafata ibyemezo kuko bashobora kuzakina n’ikipe nini, akavuga ko kongeramo amaraso mashya mu ikipe ari byiza, ati “Rayon sports ni ikipe nini uba ugomba kongeramo imbaraga kubera ko umwaka w’imikino ni muremure.”

Umutoza Yamen kandi yakomeje avuga ko yamaze no gusaba rutahizamu uri kurwego rwiza, ugomba kuza gufatanya n’abandi bahari kuko imikino bazakina ari imikino ikomeye cyane yo ku rwego rwo hejuru.

Kugeza kuri ubu iyi kipe yamaze gusinyisha abagande babiri, umunyezamu Simon Tamale na Rutahizamu Charles Baare, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso, umunya’Maroc Youssef Rharb ndetse n’abanyarwanda batatu Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

Inkuru Wasoma:  Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye Agace ka Munani atwara Tour du Rwanda 2023.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Lorenzo wahoze kuri RBA ahishuye ko atigeze aba umukozi wa RBA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved