Umutungo w’umunyemari Elon Musk warenze miliyari 348$, bituma aba umuntu wa mbere utunze amafaranga menshi mu mateka y’Isi.

 

Aka gahigo Elon Musk agakesha kuba mu cyumweru kimwe gusa umutungo we warazamutseho miliyari 35$, bitewe n’izamuka ry’agaciro k’ibigo bye birimo uruganda rukora imodoka za Tesla, SpaceX ikora mu bijyanye n’isanzure, xAI ikora ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano na Neuralink.

 

Bloomberg igaragaza ko mu mwaka umwe umutungo w’uyu mugabo wiyongereyeho miliyari 119$.

 

Ibi byatumye yanikira bagenzi be barimo Jeff Bezos utunze miliyari 219$ na Larry Ellison ufite miliyari 206$.

 

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko kuzamuka kw’agaciro k’ibigo bya Musk bifitanye isano n’intsinzi ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko ari umwe mu bamushyigikiye cyane

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.