banner

Umuturage arashinja umuyobozi wa DASSO kumukubitira mu ruhame

Umugabo witwa Mutemberezi Jean wo mu mudugudu wa Nyange, mu kagali ka Nsibo mu murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero, arashinja umuhuzabikorwa wa DASSO muri uyu murenge kumukubitira mu ruhame. Uwo mu DASSO witwa Nsanzimana Jean Damascene ngo yari aje gufata mugenzi wa Mutemberezi avuga ko umubyeyi we yamureze gusesagura umutungo w’urugo.

Ngo ubwo Mutemberezi yabazaga DASSO Nsanzimana uwo mutungo mugenzi we yasesaguye amusubiza ko yawuguze televiziyo, nuko yongera kumubaza niba umuntu bamuziza kugurisha ibye akaguramo Televiziyo, nibwo Nsanzimana yahise amufata amukubita urushyi rwamugushije hasi.

Mutemberezi agira ati “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.” Ubwo iyi nkuru yakorwaga, Mutemberezi avuga ko urushyi DASSO Nsanzimana yamukubise rwamubyimbije umusaya.

Yavuze ko yagize ubwoba bwo kujya kurega ahubwo ajya kwa muganga bamuha imiti ariko kugeza ubwo atarakira. Yakomeje avuga ko bamuhaye nimero za Meya w’akarere ariko azihamagaye zitabwa n’undi muntu wamubwiye ko Atari umuyobozi w’Akarere.

Inkuru Wasoma:  Umugore aravuga imyato abagabo batatu yashakanye nabo harimo na muramu we

Abaturage banenze imyitwarire ya DASSO Nsanzimana bavuga ko yamukubise ariko bakibaza icyo yamukubitiye kikabayobera. Bati “Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage imbabazi mu ruhame.”

Ku rundi ruhande, Nsanzimana we arahakana gukubita uyu muturage, avuga ko amubeshyera kuko indangagaciro yatojwe zitamwemerera gukubitira umuturage mu ruhame.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas avuga ko amakuru ya DASSO akubita umuturaga ntayo azi, ahubwo ayo azi ari ay’umuturage wari ugiye gufatwa na DASSO ayabwiwe n’umubyeyi we.

Abaturage bo muri Nyange bavuga ko aho batuye hadakunda kugera itangazamakuru cyane bityo bikaba bibabangamira mu kugaragaza ibibazo bafite ndetse n’akarengane bakorerwa.

Ivomo: Umuseke

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved