Umuturage ari kurara mu giti kandi afite inzu

Mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora akagari ka Mukande, umuturage witwa Nyabyenda Jean, amaze icyumweru kirenga arara munsi y’igiti we n’umugore we ndetse n’abana kandi bafite inzu basohowemo, inkomoko yabyo akaba ari amakimbirane afitanye n’umugabo witwa Hitayezu wamuhaye moto bavugana ko azamuha amafaranga miliyoni 2, nyuma Nyabyenda aza gukora impanuka amaze kwishyura amafaranga make nyiri moto arayimwaka.

Nyabyenda yatangarije BTN TV ko yakoze impanuka amaze kwishyura Hitayezu amafaranga ibihumbi arenga 600, gusa Hitayezu yamwatse moto ayiha undi muntu uyitwara ariko ikibazo gisigara ari uko yakomeje kumwishyuza amafaranga amurimo muri za miliyoni 2 kandi atagifite moto ye yagakwiye kuyakuraho.

Yagize ati “nageze hagati amasezerano atararangira ngira ikibazo nkora impanuka ndavunika biba ngombwa ko ntakora, ntago yaje ngo twumvikane ahubwo yaraje arambwira ngo moto yanjye yimpe, moto narayimuhaye maze kumuha n’amafaranga ibihumbi 652000frw.” Nyabyenda yakomeje avuga ko mu nzu ye yahasohowe na gitifu w’akagari ahamagawe na polisi.

Yagize ati “njyewe nasohowe na gitifu w’akagari, gitifu na we yahamagawe na polisi bari kumwe n’abo bagabo. N’aho naraye murahagera murebe, dore naraye muri kiriya giti niho bafashe ibintu byose batamo.” Yakomeje avuga ko ibyo yakorewe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kabo ari ihohoterwa rikomeye.

Yavuze ko Hitayezu yabanje kujya kumurega ko amufitiye ideni, Nyabyenda agaragaza ko nta deni amufitiye kubera ko amafaranga yari kumwishyura yari kuyakura muri iyo moto kandi nayo yari yarayimwatse, ati “ikibyihishe inyuma ni uko nta butabera abantu tukigira, kuko turi kurenganwa, kuko niba umuntu afite mukuru we akora mu rukiko, ntago ari we wagakwiye guca urubanza.”

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera umukobwa yamubenze, agasiga yanditse ibaruwa yashenguye imitima ya benshi

Abaturage batuye muri aka gace, banenze inzego z’ibanze zihutiye kuza gusohora umuturage mu nzu kandi n’urukiko rutaraba ngo rufate imyanzuro, bigatuma umuryango urimo n’abana bamara icyumweru barara hanze. Bakomeje bavuga ko niba habaho ubutabera, muri ako karere ka Gisagara ari ko bakeneye, bakomeza batakamba bavuga ko bareka uwo muryango ugasubira mu nzu n’ayo mafaranga bakazashaka uko bayashaka bakayatanga nibiba ngombwa.

Si Nyabyenda gusa, kubera ko hari n’undi muturage wo muri ako gace uvuga ko yaguze isambu na Hitayezu ayubakamo inzu y’ubucuruzi, none na we ngo bamusohoye hanze ibintu byose babisohoramo, kugeza ubwo gitifu w’akagari ka Mukande muri uyu murenge yaje akabandikisha ababwira ko bakodesheje, yagize ati “nta kibazo nigeze ngirana na leta yewe na Hitayezu, aha hantu narahaguze ndahubaka abaturage bose barabizi, ariko gitifu ni we watwandikishije avuga ko nkodesheje kugira ngo nkunde ntarara hanze, nabahaye ibihumbi 100 ku mezi abiri.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora, yabwiye BTN TV ko ibyo uyu muturage bamukoreye agomba kubyakira kuko ntacyo yabikoraho, kubera ko ngo imyanzuro yayifatiwe n’inkiko, naho amafaranga ibihumbi 100 avuga ko yahaye gitifu Atari byo, ahubwo nyiri ugutsinda urubanza ari we wayasabye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved