banner

Umuturage umaze imyaka 3 yubatse inzu igeretse yategetswe kuyisenya akubaka ingufi

Umugabo witwa Nsanzumuhire Edouard utuye mu Kagari ka Rutovu mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, asanzwe ucuruza inyongeramusaruro ndetse akaba umuhinzi n’umworozi, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyababa bwamufungiye inzu amaze imyaka itatu akoreramo ubucuruzi, ndetse mu kuyifunga bamubwiye ko impamvu ari uko yubatse mu manegeka.

Uyu mugabo avuga ko nyuma y’imyaka itatu yubatse iyi nyubako, ku itariki 14 Gashyantare 2024, ari bwo ubuyobozi bw’Umurenge bwafashe iki cyemezo cyo kumufungira aho yari asanzwe akorera ubucuruzi butandatukanye mu nyubako iri muri santeri Gitenge.

Yagize ati “Inzu imwe icururizwamo amakara, indi ibamo imbaho, indi ibamo inyongeramusaruro y’ifumbire mva ruganda, indi ibamo imyaka, indi ni inzu nsaruriramo imyaka nezereje mu mirima yanjye, kuri ubu ibyo byose birafunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline aganira na Tv1 dukesha iyi nkuru, yavuze ko gusaba uyu muturage gusenya iyi nzu akayivamo ari ukuramira ubuzima bwe kuko yubatse mu manegeka, ndetse ngo kandi yasabwe kuyisenya kubera igeretse ngo yubake indi iciye bugufi.

Meya Mukamana yagize ati “Twafashe umwanzuro kandi biranditse, twamusabye ko yasenya iyo etaje kuko iri mu manegeka, agasaba icyangombwa akubaka indi iciye bugufi, ikindi cya kabiri ni uko twamuhaye uburenganzira ngo ibintu bye abanze abivanemo.”

Icyakora abaturage benshi bahise bazamura amajwi bagaragaza ko batewe urujijo n’ibyo uyu mugabo yasubijwe, kuko batumva ukuntu abwirwa gusenya inzu ya etaje akubaka isanze kandi ngo aho hantu ari mu manegeka. Abenshi babihuruzaho bavuga ko yaba ari akagambane yahuye nako kuko batumva ukuntu yujuje iyi nzu aba bayobozi barebera nyamara hashira imyaka itatu akaba ari bwo asabwa kuba yasenya.

Inkuru Wasoma:  Umunyonzi w’I Kigali yavuze ko agiye kwitabira umwuga wo kwiba telephone aho kwicwa n’inzara

Umwe yagize ati “Ariko twebwe ikintu kitubabaza cyane, ni uko umuntu akora igikorwa abayobozi Bahari, cyamara kuzura, abo bayobozi bakaza bakagufungira kandi umuntu aba yarabikoze barebera.”

Icyakora ku ruhande rwa Nsanzumuhire Edouard wafungiwe inzu avuga ko gufungirwa ibikorwa bye by’ubucuruzi byetewe n’ibibazo yagiranye n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyababa, ubwo yari mu bikorwa byo kurangiza kubaka iyi nzu.

Yagize ati “Gitifu hashize iminsi yohereje mugenzi we, aramubwira ngo naramusuzuguye, musuzugurira mu bafundi banjye n’abayede ngo ninikubite ahababaza. Mubajije ngo ese ni ibiki ashaka numvise ashaka amafaranga ibihumbi magana atatu (3,000 Frw), ndayamwima, nyuma y’uko ibyo bibaye nibwo yatangiye no kujya ansura, nkumva ari kumbaza ngo ‘ese aha ninde wakubwiye ngo uhubake’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa, Niringiyimana Jean Damascene yahakanye ibyo avugwaho n’uyu muturage. Yagize ati “Icyo nakubwira ko ni uko uko yubatswe simbizi, ndetse ntaho mpuriye nayo, naho ibyo yavuga byose, arabyemerewe kuko buri muntu yemerewe kuvuga ibyo ashaka.”

Ku ruhande rw’abaturage batuye muri aka gace bavuga ko babangamiwe cyane no kuba uyu mugabo yarafungiwe kuko bakomeje kubura aho bakura inyongeramusaruro ndetse na bamwe bakora aha ngo babuze akazi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved