Urupfu rw’Umunyakenya wafatanyaga n’Ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine rukomeje guteza impaka ku buryo Abanyafurika, cyane cyane abimukira bagiye gushaka akazi mu Barabu, bisanga mu makimbirane akomeje guhitana benshi mu Burayi binyuze mu miyoboro ibeshya abantu akazi.

 

Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine bwatangaje ko babonye umurambo wa Clinton Nyapara Mogesa, umuturage wa Kenya wavutse mu 1997, ku birindiro byari iby’Ingabo z’Abarusiya mu Karere ka Donetsk.

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 31 Mutarama, Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine bwavuze ko Mogesa yabaga kandi akorera muri Qatar mbere y’uko asinyana amasezerano n’Ingabo z’u Burusiya.

 

Iki kigo cyagize kiti: “Umunyagihugu wa Kenya yari atuye kandi akorera muri Qatar mbere yo gusinyana amasezerano n’Ingabo z’u Burusiya maze yoherezwa muri umwe mu mitwe igaba ibitero.”

 

Ati: “Nyuma y’igihe gito cy’imyitozo, Mogesa yiciwe mu cyiswe ‘igitero cy’inyama’ mu Karere ka Donetsk.”

Ubutasi bwa Ukraine bwavuze ko ingabo z’u Burusiya zitigeze zitwara umurambo wa Mogesa kandi ko umuryango we nta ndishyi cyangwa ibisobanuro wahawe na Moscou.

 

Bongeyeho ko Mogesa yasanganwe izindi pasiporo z’abaturage babiri ba Kenya, bikekwa bari binjijwe vuba mu gisirikare.