Ku mugoroba wo ku Cyumweru , tariki ya 29 Kamenya 2025, inzego z’umutekano z’i Kinigi , mu Karere ka Musanze, zataye muri yombi umugabo witwa Niyonzima Cyprien, w’imyaka 53 ukurikiranyweho gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 12, wo mu Mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Nyonirima.
Inkuru y’iki cyaha yamenyekanye nyuma y’uko umubyeyoi w’umwan atangaje ibyabaye, abivuga afite intimba n’akababaro kenshi . Inkuru dukesha BTN TV yavuzeko Niyonzima yambanyije umwana wee kubera ibimenyetso umwana we yatanze. Uyu mubyeyi yasabye ko ikibazo cy’uwana we cyakkwitabwao byihuse, kugira ngo ukekwa aryozwe ibyo yakoze, naramuka ahamijwe icyaha. Yagize ati:
” Ntibyumvika uko umwana muto w’imyaka 12 yabeshyera umuntu. Uyu mugabo tumukodesha inzu, nta mpamvu yo kumubeshyera. Ndifuza ko ubuyobozi buha ubutabera umwana wanjye,”.
Uyu mwana wahawe izina rya Mukesha mu nkuru ku bw’umutekano we, yatanze ubuhamya bugaragaza uburyo yasambanyijwe. yagize ati:
“Narindi kunywa igitkomba, ahita aza, ngiye kuvuza induru amfunga umunwa, anjyana mu buriri bwanjye ryama hejuru ankuramo imyenda yi mbere arangije amfata kungufu. Yararangije arabwira ngo sinzabivuge. Yarankomerekeje, nsaba ko amvaho aranga mpaka arangije ibyo yakoraga.”
Abaturanyi nabo batangajwe n’aya makuru , bavuga ko basanzwe bazi Niyonzima nk’umuturanyi usanzwe w’itwara neza , batajyaga bumvaho ibibazo nk’ibi. Barasaba ko iperereza ryakorwa neza kandi umwana akitabwaho mu buryo bumurinda ihungabana.
Gahonzire Landouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye natwe kuri telefone, avuga ko uwo bakekaga yahise atabwa muri yombi ndetse dosiye ye yatangiye gukurikiranwa n’Ubugenzacyahe (RIB).
Amategeko y’u Rwanda abuza byimazeyo igikorwa cyo gusambanya umwana uwo ari we wese utaruzuza imyaka 18. Nk’uko biteganya n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018, rivuga ku muntu wese usambanyije umwana ahanishwa igiungo cya burundu.
By’umwihariko , iyo umwana yasambanyije afite munsi y’imyaka 14, igihano kiba burundu idasimburwa cyane cyane iyo byakozwe n’umuntu ufite ububasha cyangwa aho ahuriye n’uburenganzira ku mwana nk’uko bivuga kuri Niyonzima, kuko uyu mwana yari atuye mu nzu ye.