Umutwe wa M23 wafashe ingamba nshya mu duce iyoboye nyuma y’uko abakomando babiri bayo bishwe

Ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, umutwe wa M23 wasohoye itangazo binyuze mu Bunyamabanga bawo rishyiraho amasaha y’ingendo n’ibindi mu duce wafashe mu Burasirazuba bwa RD Congo nyuma y’iminsi mike abakomando bayo babiri bishwe na FARDC.

Iri tangazo risobanura neza ko gufata izi ngamba ari mu rwego rwo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage batuye mu bice byafashwe n’uyu mutwe.

Iri tangazo rigira riti “Ingendo zose, amateraniro n’amasengesho, ibikorwa by’ubukungu, imodoka zitwara abagenzi na moto, ibikorwa by’ubwikorezi, utubari, butike, amasoko n’ibindi byinshi bigomba kujya bihagarara saa 18H30 z’umugoroba, byongere bifungure saa 06H00 za mu gitondo mu bice byose tugenzura.”

Inkuru Wasoma:  Hari umutwe w’iterabwoba uri kwigamba ko ari wo wishe abantu mu Burundi

M23 ishyize hanze iri tangazo nyuma y’ibihe bikomeye imaze iminsi icamo kuko mu cyumweru gishize mu mirwano yahanganyemo na FARDC ndetse na SADC abakomando bayo babiri barishwe ndetse n’abandi basirikare barwanira uyu mutwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved