Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare nibwo umutwe wa M23 werekanye abasirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba, utangaza ko nubwo uzi ko bitemewe wabikoze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo ku rugamba.
Amakuru avuga ko abafashwe barimo Adjudant chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4, Adjudant chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996 ubu wakoraga muri Etat major ya division ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka, Caporal chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001 akaba yayoborwaga.
Harimo kandi LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, 1er classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, er classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410, 1er classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.
Adjudant chef Nkurunziza yasobanuye uko bakusanyijwe bavanwe aho bakoreraga bakora indi batayo, bahabwa imyenda ya FARDC n’ibikoresho, burira indege ibageza i Goma. Ati “Twahise twurira amakamyo ya gisirikare atujyana ahitwa Mushaki hanyuma duhita tujya ku ma posisiyo ku dusozi dutandukanye kugirango turwane n’Abanyarwanda.”
Ubwo yabazwaga uko banganaga nyuma y’uko bahurijwe hamwe n’abandi yagize ati “Twahuye n’abandi bakuwe mu nkambi zitandukaye duhurira ahitwa ku Mudugugu, hanyuma dukora Batayo ya 8 ya TAFOC, twari umubare hagati ya 600 na 700, ikaba yari iyobowe na Lt. Col. Singirankabo.”
Aba basirikare babajijwe icya bavuga ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mbohe z’intambara z’abasirikare b’Abarundi bafatiwe muri RD Congo azi, yagize ati “Twebwe icyo dusaba nuko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugirango badusabire baturekure dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi.”
Umusirikare umwe yahise abonera asaba M23 kugaha agaciro ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye ko nta basirikare b’u Burundi bafashwe na M23. Ati “Ahubwo turasaba Leta yacu y’u Burundi ko yasaba M23 ikaturekura, kuko turabizi yubahiriza uburenganzira bwa muntu maze natwe tugasubira mu miryango yacu tukabahumuriza kuko batazi aho turi.”