Umutwe wa M23 watangaje intego wayo muri Kongo

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru BBC, yabajijwe niba bashaka gukomeza bagana i Goma mu Burasirazuba, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko baba badashaka gufata agace na kamwe, yatangaje ko nta ntego uyu mutwe ufite yo kwigarurira ibice bitandukanye muri RDC, ahubwo iyo ingabo z’Igihugu zibateye bagerageza kwirwanaho bakazirukana ndetse bakagerageza kurinda abaturage.

Yagize ati “Twebwe ntabwo twashakaga gufata Bunagana, Rutshuru, cyangwa Kiwanja, ni Leta ituma tuhafata. Iyo baturasheho bari mu gace runaka ndetse bakarasa n’ahari abaturage, biba ngombwa ko tujya aho bari kurasira ngo ducecekeshe izo mbunda. Ntabwo twebwe tuba dushaka gufata ahantu runaka, ariko nta hantu tutagera igihe cyose twebwe n’abaturage b’aho turi bari mu kaga, twe ntaho tutagera ngo dutabare.”

Iyi mirwano ya M23 na FARDC yongeye gukaza umurego mu gihe Leta ya Kinshasa itegereje ko ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) zihagera zigatabara, nyuma yuko izo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) zo zirimo kuhava. Ndetse Leta ya Kinshasa yanenze izi ngabo za EAC ko ntacyo zfashije mu kurwanya M23.

Leta ya Kinshasa igaragaza ikizere mu ngabo za SADC, ari nazo zayifashije kuvana M23 mu Mujyi wa Goma ubwo zari zawufashe mu 2012. Nyamara nubwo iyi mirwano iri kuba muri RDC, hasigaye ibyumweru bibiri hakaba amatora ya Perezida n’abagize inteko ashinga amategeko.

Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi yatangaje ko nta matora azaba mu duce tugenzurwa na M23, kugeza ubu Ingabo za Kenya na Sudan zimaze kuva muri RDC ariko nta gahunda ingabo za Uganda zifite yo gutaha. bityo umutwe wa M23 ukaba uvuga ko ufite intego yo gutabara baturage aho FARDC yabarasheho ndetse n’abo bakirwanaho.

Inkuru Wasoma:  Umugore yaguwe gitumo atetse inyama z’umugabo we nyuma yo kumwica

Inkuru Wasoma:  Abasirikare 2 b'u Rwanda barangije amasomo ya gisirikare muri Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved