Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi washyize itangazo ahagaragara usubiza amagambo yavuzwe na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, wavuze ko uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda. Muri iri tangazo higanjemo kugaragaza ko u Rwanda nta ruhare rufite mu mibereho y’uyu mutwe ndetse nta gihugu na kimwe kiri inyumwa y’imibereho y’iki gihugu.
Amakuru avuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda yatangajwe na Perezida Ndayishimiye, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023. Uyu mutwe watanze ibisobanuro uvuga ko utigeze ufashwa na Leta y’u Rwanda na rimwe, yewe itanafasha M23 kurwanya FARDC n’abambari bayo nkuko Ndayishimiye abivuga.
Iryo tangazo rigira riti “Ndayishimiye yavuze ko RED-Tabara ifashwa kandi ishyigikiwe n’u Rwanda kandi ko abarwanyi bayo bafasha umutwe wa M23 kurwana na FARDC. Tuboneyeho gutanga ukuri ku Barundi n’amahanga yose ko nta gihugu gifasha umutwe wa RED-Tabara. RED-Tabara ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo baba bashaka gusaba ubutegetsi.”
Guverinoma y’u Rwanda ikimara kumva ibyo Ndayishimiye yatangaje, yahise ibinyomoza ibinyujije mu itangazo bashyize ahagaragara rigaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana. RED-Tabara ubusanzwe irwanya Leta y’u Burundi ikaba isanzwe ibarizwa mu mashyamba ya RDC.