Umutwe wa Twirwaneho uharanirauburenganzira bw’Abanyamulenge batotezwa ndetse bakicwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, watangaje ko wifatanyije n’Ihuriro AFC/M23 mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwica abaturage.
Twirwaneho ni umutwe wakunze kugaragaza ko wirwanaho ndetse utajya ugaba ibitero kuri Kinshasa, icyakora ubu wamaze guhindura umuvuno kuko ku nshuro ya mbere wagaragaje ko na wo winjiye mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa RDC.
Ni icyemezo Twirwaneho ifashe nyuma y’iminsi mike uyu mutwe utangaje ko Umuyobozi Mukuru wawo Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, yaguye mu gitero cya drone y’ihuriro ry’ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.
Umuyobozi Mukuru mushya wa Twirwaneho, Brig Gen Charles Sematama yabwiye Ijwi rya Amerika ko Col Rukunda asize bakomeye ndetse urugamba yatangije bagomba kurusoza uko byagenda kose.
Ati “Tugomba gukora ku buryo twusa icyo kivi yatangije, icyo cyuho tukagiziba kuko n’ubundi twari dusanzwe dufatanya ndetse bizagenda neza.”
Brig Gen Sentama yavuze ko bamaze imyaka irindwi barwana intambara yo kwirwanaho, bagerageza gutabaza amahanga, bumvisha Kinshasa ko igomba kureka ivangura ikarinda abaturage mu buryo bungana ariko bikomeza kunanirana, uyu munsi bakaba biyemeje kubyikorera ku buryo bweruye.
Ati “Mai Mai zose zihuje na FDLR, barahura batangira kugaba ibitero no gusenyera Abanyamulenge, ariko twabyeretse amahanga araceceka ararebera, ubwicanyi burakomeza kugeza uyu munsi n’umuyobozi bakaba bamwishe. Ubu dutangaza ko twihuje n’abandi kugira ngo tubone umutekano urambye kuko guverinoma yananiwe kurinda abaturage ahubwo ikabica.”
Brig Gen Sematama kandi yatangaje ko mbere Kinshasa yoherezaga imitwe nka MaiMai ikaza kubica ariko uyu munsi kuko ari bo biyiziye, na Twirwaneho yihuje n’undi mutwe ugamije gukuraho ubutegetsi bubi kugira ngo umwanzi w’abaturage avanweho.
Abajijwe niba uyu muvuno mushya utaza kugora Abanyamulenge n’abandi barwanyi ba Twirwaneho, uyu muyobozi yashimangiye ko nta Munyamulenge utazi ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bubica, ku buryo kwifatanya na M23 bose babyumva neza.
Brig Gen Sematama yanavuze ko mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa ubu bamaze gufata uduce twa Minembwe two muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’utundi.
Ati “Minembwe twarayifashe, aho FARDC yari iri twayikuyemo. Uyu munsi twinjiye Mikenke ndetse tugomba gukomeza. Aho Umunyamulenge hose atuye tugomba kuhakoza ikirenge ndetse kuko twiyunze n’abandi tuzakomeza ku buryo tuzabohora RDC yose abaturage bose bakagira amahoro.”
Abajijwe aho izo mbaraga bazikuye ndetse n’iby’uko baba binjije ingabo nshya, uyu muyobozi mushya wa Twirwaneho yavuze ko nta ngabo nshya binjije ahubwo icyahindutse ari uko biyemeje gukuraho ubwo butegetsi.
Ati “Turacyari ba bandi. Mbere baraduteraga tukirwanaho tukabarasa tukabageza mu birindiro byabo tukagaruka ariko ubu twiyemeje kubakuraho kuko bakomeje ubwicanyi. Turabwira Abanye-Congo bose guhaguruka. Turasaba abasore b’Abanyamulenge bose kuza gutabara tukiyunga tugashyira hamwe mu gukuraho iyi leta y’abicanyi kuko ari yo iri gukora jenoside ikabamaraho ababyeyi babo.”
Brig Gen Sematama ku bijyanye n’ibyo basabwa n’umuryango mpuzamahanga byo kurambika intwaro bakayoboka inzira y’ibiganiro yagize ati “Turi kwicwa. Turambike imbunda maze batwice? Bajye kubwira abandi bafite ibyo barwanira, twe turwanira kubaho kandi twabatakiye kuva kera kandi ntacyo bakoze. Twe tugomba kugarura umutekano mu bana n’ababyeyi bacu.”
Nyuma y’urupfu rwa Col Rukunda alias Makanika, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yasezeranyije Abanyamulenge kubabohora.
Ubwo butumwa yatanze ku wa 21 Gashyantare 2025, abuherekesha ifoto ya Col Rukunda, Lt Col Ngoma yavuze ko abibwira ko bazatsemba Abanyamulenge bari muri RDC bibeshya, kandi ko vuba aba Banye-Congo bazabohorwa, bidegembye mu gihugu cyabo.
Ati “Genda ubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri RDC ko bibeshya. Abanyamulenge ni Abanye-Congo, bari mu gihugu cy’abakurambere babo; ni abantu bamurikiwe n’umucyo w’Imana kandi vuba bazabohorwa kugira ngo bidegembye mu gihugu cyabo.”
AFC/M23 yiyunzweho na Twirwaneho nubwo yarwanyishwe n’iruhuriro ry’ingabo za RDC, yakunze kuritsinda byeruye, aho ubu iri kugenzura ibice byinshi byo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu.
Kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho. Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele. Nyuma y’agahenge, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997 na 1998. Guhera muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera.