banner

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye agace Rukomo-Kayonza ka #TdRwanda2025

Ni isiganwa ryatangiye ku isaha ya Saa tanu zuzuye, ritangirira mu gasantere ka Rukomo mu karere ka Gicumbi, aho abasiganwa 69 bagombaga gukora intera ya kilometero 158 kugera mu karere ka Kayonza.

Isiganwa rigitangira muri kilometero ebyiri za mbere gusa, umunyarwanda Munyaneza Didier yari yamaze gusiga abandi, agenda kilometero 10 yasize abandi umunota 1’40″

Bamaze kugenda kilometero 29, Abakinnyi batatu bakurikiye Munyaneza Didier ariko akomeza kubasiga,gusa nabo bashyiramo intera ku gikundi cyari kirimo abasigaye, abo batatu bari: Uwiduhaye Mike (Rwanda), Matthews (South Africa), Zegklis (May Stars),

Aba bakinnyi uko ari bane bakomeje kuyobora isiganwa mu bice by’akarere ka Nyagatare birimo Kabarore ma Rwagitima.

Inkuru Wasoma:  Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team yegukanye umunsi wa mbere wa #TdRwanda2025.

Ubwo bari bamaze kugenda ibilometero 114 bari hafi kugera i Kiziguro umunya-Afurika y’Epfo Matthews rya tsinda yari arimo ry’abakinnyi 4 ryamusize, Isiganwa risigara riyobowe n’abakinnyi 3 : Munyaneza & Uwiduhaye (Rwanda), Zegklis (May Stars)

Mu bilometero 15 bya nyuma, nyuma yo guhatana cyane mu gikundi cy’abakinnyi benshi, baje gushikira Munyaneza Didier wari wagerageje kongera kugenda wenyine.

Bagiye mu mujyi wa Kayonza abakinnyi bose bari hamwe, maze umunya-Eritrea Henok Muluburhan abaca mu rihumye abatanga kwambuka umurongo ahita yegukana aka gace.

Umukinnyi Doubey wa TotalEnergies yo mu Bufaransa, ni we waje guhita aza imbere ku rutonde rusange, ahita yambara maillot jaune

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!