Mukuru wa Paul Pogba, Mathias Pogba, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu harimo ibiri isubitse nyuma y’uko agaragaye mu itsinda ry’abashatse kwambura uyu mukinnyi amafaranga agera kuri miliyoni 13$.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, ni bwo Urukiko rwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa rwasomye imyanzuro y’urubanza rwaregwagamo abantu batandatu bakoze ibi byaha mu 2022.
Mathias Pogba yakatiwe igihano cy’imyaka itatu harimo ibiri isubitse, mu gihe undi umwe azawufungirwa iwe mu rugo, ndetse akazanishyura miiyoni 3 z’Amayero.
Mu bandi bagabo batanu bafatanyije na we kumushimuta harimo Roushdane K wari uyoboye uyu mugambi, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani ari muri gereza.
Adama na Mamadou na bo bari muri uyu mugambo wo kwaka miliyoni 13$ inshuti yabo yo mu bwana, bakatiwe imyaka itanu muri gereza.
Kugeza ubu Pogba ntabwo afite ikipe ari gukinira nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Juventus, bikaba biteganyijwe ko muri Werurwe 2024, azaba yemerewe kuba yakinira indi kipe iyo ari yo yose kuko yagabanyirijwe ibihano ku byaha byo gukoresha ibiterambaraga bitemewe muri siporo.