Umuvugabutumwa Mbayahaga Isidore wo mu gihugu cy’u Burundi, yifatiye ku gahanga umutwe wa AFC/M23 avuga ko ingabo zawo zananiwe urugamba, nyuma yo kuneshwa n’iz’u Burundi.
Uyu mugabo usanzwe azwiho gufasha ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi akanaba inshuti ye magara, Evariste Ndayishimiye, yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha umuyoboro wa YouTube witwa African TV.
Ni ikiganiro yatanze, mu gihe Ingabo z’u Burundi zikomeje kurwanira bikomeye n’umutwe wa AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Mwenga.
Amakuru avuga ko u Burundi bufite muri Kivu y’Amajyepfo Ingabo zibarirwa muri bataillon 14 zoherejwe kurwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntambara Ingabo zayo zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Muri iki kiganiro yatanze mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko nta bushobozi AFC/M23 ifite bwo kwigarurira Umujyi wa Uvira umaze igihe urinzwe n’ingabo ziganjemo iz’u Burundi.
Ati: “Muribuka ko izo ntare za Sarambwe n’iyo Twirwaneho y’amadubu bavugaga ko baraye bafashe Goma na Bukavu, ko bahaye u Burundi iminsi ibiri yo kuba bwabavuye mu nzira bagafata Uvira. Hashize umwaka. Uyu munsi urebye imiborogo ya ba Nyarugabo [Moise], uko barimo baraboroga uyu munsi si ko bavuganaga icyizere bikomanga ku gatuza?”
Uyu mugabo yavuze ko mu bigaragara AFC/M23 isa n’iyananiwe urugamba, kubera ingabo z’u Burundi bahanganye.
Ari: “Kuba ba Nyarugabo barimo kuboroga ni nk’ubusabe bwo kuvuga bati ‘twebwe urugamba rwatunaniye, kuhaba kwanyu kuduteye ubwoba’. Aha ni ho bagenda bavugagura ngo u Burundi bufiteyo ama-bataillon cumi n’angahe, hanyuma ukaza kumva ngo Abarundi bose twabishe twabatikishije, ukumva ejo bukeye bati mudukize Abarundi barangira ngo batwicire hamwe turapfuye.”
Mbayahaga yavuze ko kuva Ingabo z’u Burundi zagera muri RDC, aho ziri “hari igitinyiro giteye ubwoba”.
Yavuze ko muri iki gihe abasirikare ba M23 n’aba Twirwaneho bari gutoroka ku bwinshi bakishyikiriza Ingabo z’u Burundi, ku buryo mu gihe cy’ukwezi kumwe kuri imbere iriya mitwe yombi izaba yamaze gutsindwa burundu.
Yunzemo ati: “Intambara isigaye iri ku maradiyo, iy’amasasu yo nta yihari. [M23] Barayitsinzwe mu by’ukuri, nibashake babyemere. Ni ukubera izo ngabo z’u Burundi…M23 iryamye aho i Goma bubitse inda, umwaka ushize bari hariya.”
Mbayahaga aravuga ko AFC/M23 n’abarimo Twirwaneho bayifasha urugamba batsinzwe, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibice birimo nka Kirungutwe, Kasika, Mahanga, Kashaka n’ahandi henshi; nyuma yo kuhirukana Ingabo ziganjemo iz’u Burundi bwanahatakarije abasirikare benshi.