Umuvugabutumwa wo mu gihugu cy’Ubuhindi witwa Baba Bhole arahigishwa uruhindu na polisi yo muri iki gihugu nyuma y’uko akoresheje igiterane cy’amasengesho cyabayemo umuvundo ukabije, abasaga 116 bakahaburira ubuzima.

 

Ni mu giterane cyari cyahuriyemo abasaga ibihumbi 25 cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nyakanga 2024, aho polisi ivuga ko icyo giterane cyari giteguye nabi ndetse akaba ariyo mpamvu abantu benshi bahasize ubuzima. Uwo muvugabutumwa akaba arimo gushakishwa ashinjwa kuba nyirabayazana w’izo mpfu, dore ko ari we wari uyoboye iteraniro gusa ngo akaba yarahise atoroka.

 

Umwunganizi mu mategeko wa Baba Bhole avuga ko ibirego umukiriya we aregwa nta shingiro bifite, kuko nta ruhare yagize muri izo mpfu. Akavuga ko ari abandi bantu babikoze bagamije kumugerekaho icyaha cy’ubwicanyi. Gusa hari andi makuru avuga ko abari bashinzwe umutekano muri icyo giterane baba aribo ba nyirabayazana b’izo mpfu ngo kuko bagize uruhare muri uwo muvundo.

 

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 igipolisi cyo mu Buhinde cyatangaje ko cyamaze guta muri yombi abantu batandatu bari mu kanama kateguye icyo giterane bakurikiranyweho kugira uruhari muri uyu muvundo. Ni mu gihe Baba Bhole aho ari mu bwihisho yatangaje ko nta ruhare yagize muri icyo giterane ndetse akanahakana ibyo kuvuga ko cyari giteguye nabi.

 

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved