Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma avuze uko bafashe Bunagana| ngo agiye kwiga neza ikinyarwanda mu kwezi kumwe abe akivuga neza| ntibazarekura.

Ni mu kiganiro yagiranye na Scovia Mutesi mu kiganiro kuka rubanda, aho ku murongo wa telephone yahamagaye umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma amubaza uko bafashe agace ka Bunagana ndetse na gahunda bafite mu rugamba bafite rwo gukomeza kurwana.

Major Willy Ngoma yavuze ko Atari ibintu byabagoye cyane kubera ko ingabo za Congo nta mbaraga zifite mu gihe M23 izifite nyinshi cyane, kuburyo byaboroheye ingabo za congo zari muri Bunagana zigahita zihunga byihuse.

Ubwo bamubazaga ahantu bakura abaterankunga muri iyi ntambara barimo kurwana, Willy Ngoma yagize ati” twebwe dufite abaterankunga hirya no hino, kubera ko turi kurwanira ikintu cyiza. Ikindi kandi twe turi abakire, dufite inka zacu amatungo yacu turayagurisha”.

Ibyo byajyanye n’ama video yiriwe arimo gucaracara muri iyi minsi agaragaraza ingabo za M23 zambaye imyenda myiza ya gisirikare abaturage bazishungereye, Major Willy Ngoma yabwiye Scovia ko kandi bafite abantu hirya no hino ku isi haba mu burayi, America, asia nahandi babatera inkunga bakagura imyenda.

Yakomeje avuga ko ikintu cya mbere bari kurwanira ari ubwumvikane na congo, kubera ko congo uhereye kuba general bayo bakunda amafranga nicyo kintu bashyize imbere, kandi bo barimo kurwanira amahoro n’umutekano ikindi bashaka nuko abaturage babo bahunze bakajya hanze y’igihugu cyabo cya Congo bagomba kugaruka.

Willy Ngomba ubwo Scovia yamubazaga gahunda bafite kuri uyu munsi wa 16 kamena niba intambara irakomeza cyangwa se hatuje, yasubije ko umutuzo ari woe ariko leta ya congo nibagabaho igitero barabasubiza babakubite nk’uko bisanzwe, ikindi kandi gahunda bafite nuko badfite gahunda yo gufata Bunagana gusa,ahubwo Bunagana bayifashe kugira ngo bisanzure banabone uko baba bari gutergura igisirikare cyabo neza, naho ubundi bazakomeza imbere cyane kuko nta gahunda yo gusubira inyuma bafite nta nubwo bazarekura Bunagana.

Inkuru Wasoma:  Abahanzi barimo FireBoy, Yemi Alade, Mr Eazi na Chriss Eazy bongewe ku rutonde rw’abahanzi bazatarama muri Trace Awards

Willy yakomeje avuga kandi ko abantu bakomeje kuvuga ko leya y’u Rwanda ifasha M23 barabeshya cyane, ati” abantu bavuga ko u Rwanda ruddufasha baribeshya cyane, kubera ko n’uru rushing rworoheje ntarwo baduha, twebwe turi abakire ibintu byose turabyishoboreye”. Ni mu gihe guvernoma ya congo yo ishinja u rwanda gufasha M23 ndetse mu minsi yashize akaba aribwo bavuze ko na Uganda ari uko.

Ubwo basozaga kuganira ku murongo wa Telephone Scovia yashimiye cyane Major Willy Ngoma amubwira kubw’ikinyarwanda gikomeye akomeje kuvuga, amusubiza ko ikinyarwanda cye kigoye cyane ariko agiye kugerageza kucyiga neza kuburyo mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa azaba azi kuvuga ikinyarwanda neza.

Iyi ntambara ya M23 barwanira ubwigenge bwabo kurileta ya congo iri guteza imvururu nyinshi cyane muri aka gace dutuyemo, kubera ko n’abaturage ba congo barimo kwigaragambya bamagana umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kubwo kuba leta yabo ishinja u Rwanda gufasha M23 ndetse na Uganda bikaba uko, bikagira ingaruka nyinshi cyane haba no ku bukungu kimwe n’ubuzima bw’abaturage.

https://www.imirasiretv.com/intwaro-kirimbuzi-iri-mu-mazina-ya-gikiristu/

Inkuru Wasoma:  Aya makosa abakobwa bose batarashaka abagabo bayahuriyeho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved