Umuyisilamu yagiye gusengera i Maka agezeyo akora igikorwa cyamuviriyemo urupfu

Ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024, ni bwo Umunya-Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, bivugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia, agiye mu rugendo rutagatifu i Maka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse hejuru y’inzu yari acumbitsemo i Madina, ngo mu gihe hari undi wari wakoze urugendo rwerekeza i Maka, yapfiriye mu bitaro by’indembe i Medina.

Mohammed yari yageze muri iki gihugu ari hamwe n’itsinda rya gatatu ry’abayisilamu bari bavuye muri iriya Leta. Iyi komisiyo yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo bintu bibabaje. Itangazo yasohoye rigira riti “Komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara irahumuriza byimazeyo imiryango y’abayisilamu babiri bapfiriye i Medina, muri Arabiya Sawudite.”

Inkuru Wasoma:  Papa Fransisko yatangaje ko indwara n’imibabaro bishobora kudufasha kumenya icy’ingenzi mu buzima bwacu

Ryakomeje rigira riti “Saliu Mohammed, wari hamwe n’itsinda rya 3 ry’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara, yapfiriye mu bitaro by’indembe bya Medina nyuma yo kurwara mu buryo butunguranye, mu gihe Hajia Hawawu Mohammed (wo mu Itsinda rya 9) na we yapfuye nyuma y’aho abategetsi ba Arabiya Sawudite bakoze iperereza bagasanga yiyahuye avuye ku gisenge cy’inzu yakodesheje i Medina.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved