Umuyobozi afunzwe akurikiranyweho kurya ruswa y’ibihumbi 40 Frw

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu kagari ka Kabere mu Mudugudu w’Uwigisura, haravugwa inkuru y’umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka muri uyu Murenge, Nteziryayo Jonathan, watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwakira ruswa y’umuturage ingana n’ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw).

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa 07 Ukwakira 2024, akekwaho kwaka, akanakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 40 Frw y’umuturage wari uyamuhaye amwizeza ko azamuha icyangombwa cyo kubaka. Ni mu gihe RIB imucumbikiye muri dosiye ivuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamwe mu bakorana n’uwatawe muri yombi bavuga ko ashobora kuba yaratse iriya ruswa ahereye ku mafaranga bihumbi ijana(100,000frws) hakabaho guharira yemera ibihumbi mirongo itanu (50,000frw) baba bamuhaye ibihumbi mirongo ine(40,000frw) hasigara ibihumbi cumi (10,000frw), ndetse byari biteganyijwe ko amafaranga asigaye azayafata ari uko uwo muturage amaze gufata icyangombwa, maze ahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB Dr, Murangira Thierry, yemeje aya makuru avuga ko uriya mukozi afunzwe ndetse anavuga ibyaha akurikiranweho. Yagize ati “Ibyaha akurikiranyweho ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Kuri ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo Muganza.”

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite witwaje akazi ukora. Uru rwego ruributsa na none abantu ko ibyaha bya ruswa bidasaza. https://imirasiretv.com/uwabaye-umuyobozi-ukomeye-muri-guverinoma-yu-rwanda-yitabye-imana/

Inkuru Wasoma:  Ninde warashe ibisasu mu mujyi wasake? FARDC na M23 baritana ba mwana

Inkuru Wasoma:  Perezida Tshisekedi yatangaje ikintu gikomeye ku byo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved